“Aramusubiza ati ‘Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo.’” 2 Abami 6:16
Ejo bundi umwe mu baturanyi banjye yemereye umwana we w’igitambambuga akanya ko kwirukanka hanze, ariko nyina amugumishaho ijisho. Uyu mwana, bigaragara ko aribwo akimenya kugenda, yari yishimiye umudendezo mushya abonye. Mu buryo bw’ubwenge, kugira ngo barinde umutekano w’umwana, ababyeyi be bari bashyize aho basohokera hamanuka urugi ruto rwo kumurinda. Muri ako kanya undi muntu mukuru arasohoka kandi yari akeneye kunyura aho rwa rugi ruri ngo akomeze urugendo rwe, noneho nyina w’umwana akingura urwo rugi.
Mu buryo bwihuse cyane wa mwana w’umukobwa aba abonye amahirwe ye, agenda ategwa n’ibinezaneza byinshi, agana kuri wa muryango ukinguye. Ariko, ako kanya mama we umukunda, utari wigeze amukuraho amaso, aramubwira aranguruye ati “Oya”, maze n’ukuboko kw’ineza ayobora umwana amwiyerekezaho, amuvana mu byago. Noneho ashobora gukingura umuryango wa muntu mukuru ngo akomeza inzira ye mu mudendezo.
Iyi shusho yanyibukije Data wa twese wo mu Ijuru, amaso ye y’urukundo ahora ku bana be. Nta gihe na kimwe muri uru rugendo rw’ubuzima tujya tuba turi kure y’aho atureba cyangwa cyangwa adukurikiranira. Azi inzira zacu tunyuramo, kandi niba dutega amatwi tukanumvira ijwi rye, Umwuka we Wera azatuyobora mu kuri kose akoresheje Ijambo rye, atuyobore atuvana mu byago bigaragara n’ibitagaragara. Aturindira munsi y’igicucu cy’amababa ye.
Urebeye mu ndorerwamo z’amakuru mpuzamahanga, ureba uko ibihugu birimo kureba uko byanyura mu byago biriho, bimeze nko kureba amatara mpuzamahanga ayobora imodoka mu muhanda. Kuri bamwe, itara ry’icyatsi ry’umudendezo rirabatindira, kandi baryakirana kwiruhutsa, cyane cyane muri iki gihe cyo ‘guhora dufite aho tujya’. Abandi baracyari mu muhondo, bibaza niba gukomeza kujya mbere bifite umutekano uhagije, ariko ku bandi itara ritukura ribuza kugenda ririmo kwaka cyane riteye ubwoba. Nyamara ni mundorerwamo z’Ukurindwa kw’Imana twebwe abana bayo dukwiriye kurebera ibiri kutubaho, kuko ari Uwiteka wenyine uzi kandi ureba aho umwanzi utagaragara yihishe kandi ashobora kudukiza umubi no kuturindira mu nzira itujyana ahatekanye.
Mu gice dusangamo Icyanditswe cy’uyu munsi, Imana yerekaga Elisa imigambi y’umwanzi yose ndetse n’imyiteguro y’uko azabigenza, bituma umwami wa Isirayeli n’igihugu batabarwa inshuro irenze imwe, birakaza umwanzi kandi byangiza inama ze. Kuri iyi nshuro ntibagombye kurwana. Ariko ibindi bihe bagombye kuba biteguriye kurwana. Byabasabaga gutega amatwi neza amabwiriza y’Uwiteka kuko we Umwami w’abami n’Umutware w’abatware, afite uburyo bukwiriye bwo kurwana buri ntambara.
Uwiteka ntabwo azahangana n’andi majwi dutega amatwi. Arifuza kutujyana ku ruhande mu mutekano wo mu maboko ye, ngo aduhe iyerekwa, kuko ‘ibihishwe (amabanga) by’Uwiteka bihishurirwa abamwubaha, azabereka isezerano rye’ (Zaburi 25:14). Mu gihe aduha Ijambo rye, hari icyo arimo no gukora aho tutabona, ashyira ibintu byose mu buryo ku bwacu, akurikije uko abona ibintu.
Rero ntukigere ukekeranya So wo mu Ijuru, kuko inzira ze ni ntamakemwa. ‘Icyo nzi neza rwose ntashidikanya nuko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose kugeza ku munsi wa Kristo Yesu’ (Abafilipi 1:6).
Gusenga: Mana Data wo mu Ijuru, urakoze kuko amaso yawe y’urukundo aduhoraho mu gihe usohoza gahunda yawe y’iteka n’umugambi wawe. Mfasha gukomeza nguhanze amaso kuko inzira zawe zirenze izacu, kandi ni nziza gusa. Mu Izina rya Yesu. Amena.
Yanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE