Rekura Imitwaro Yawe

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” Matayo 11:28-30

Umukobwa wacu muto, iyo agiye kuryama akunda ko muterura nkamujyana mu cyumba araramo. Iyo maze kumuterura ahita yibuka ibindi akeneye kujyana mu cyumba cye. N’ubwo ibi byagiye bihinduka uko iminsi ihita ariko hari bimwe bisa n’aho aribyo akunda kujyana mu cyumba cye kurusha ibindi. Ibi birimo ibipupe by’abana bibiri, uburingiti akunda kwiyorosa ndetse n’icupa ry’amazi. Kuko nanjye nziko akunda kuryama ibyo biri iruhande rwe, iyo maze kumuterura mpita nshaka aho biri ngo tubijyane mu cyumba cye. Ariko buri igihe icyo mfashe byose muri ibi ngo nkimutwaze ahita ambwira ngo ‘hoya papa, bimpe ndabigutwaza’. Icyo atabona ni uko mu by’ukuri atabintwaje kuko nawe arijye umuteruye. Ikindi gitangaje ni uko usanga byamugoye kubitwara kandi nanjye bikangora kumuterura kuko acigatiye ibintu byinshi. Nyamara anyemereye nkabimutwaza byarushaho kumworohera ntiyirwe aruha kandi mpari ngo muterure kandi mutwaze ibimureye byose.

Ibi byanyigishije uko natwe akenshi tubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Hari imitwaro usanga dukunda kwikorera. Byabintu bikunze kuduhangayikisha kurusha ibindi. Bishobora kuba ari ibijyanye n’akazi – kuba dufite kenshi cyangwa twarakabuze, umubano runaka, iby’ubuzima bw’ejo hazaza cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, n’ibindi. Usanga iyi mitwaro ikunda kuduhangayikisha. Nk’umukobwa wanjye, Imana Data iri kumwe natwe kandi yaratubwiye ngo ‘tuyikoreze amaganya yacu kuko yita kuri twe.’ (1 Petero 5:7) Ndetse na Yesu, mu Cyanditswe cy’uyu munsi kiri haruguru, araduhamagara ngo niba turushye kandi turemerewe tumusange araturuhura. Ariko ikibazo kiba ko hari igihe tumusanga ariko tugakomeza kwikorera imitwaro yacu. Akenshi bigaturuka ko twibeshya ko ari inshingano zacu guhangayika no kugira icyo dukora kubiduhangayikishije mu mbaraga zacu. Hari n’ubwo twumva dushaka gufasha Imana bityo natwe tukagira umusanzu dutanga mu gucyemura ibibazo byacu. Icyo tutabona – nk’umukobwa wanjye – ni uko uko dukomeza kwikorera imitwaro yacu tuvunika bitari ngombwa kandi Imana ariyo idufite mu biganza byayo. Mu by’ukuri ntacyo tuba tuyifashije ahubwo tuba twiyangiza ku busa. Yesu yabivuzeho muri Matayo 6:27 ati: “Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara (cyangwa wagira icyo yongēra ku ndeshyo ye), kubera ko yabungije imitima?” (Bibiliya Ijambo ry’Imana).

Dukeneye kwgurira Imana burundu imitwaro yacu ntidukomeze kuyigundira. Nibwo tuzabona uburuhukiro mu mitima yacu. Ikindi ni uko iyo duhaye Imana imitwaro yacu, iduha undi mutwaro wayo ariko akarusho kawo, wo nturemereye kandi n’icyo iba idusaba gukora ntabwo kiba kiruhije nk’uko tubitekereza.

Gusenga: Mwami Mana Data, ndagusaba imbabazi ku nshuro zose nakomeje kwikorera imitwaro yanjye ndetse nkumva hari icyo nagufasha mu kuyikorera. Umbabarire kandi uhereye uyu munsi nemeye kurekura imitwaro yanjye, ibinduhije byose mu biganza byawe. Ndagusaba ngo umpe kuruhuka mu mutima ndetse no gutwara gusa umutwaro umpaye. Mu izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Lambert Bariho


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *