None, Gushima Bivuze Iki?

‘….Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese bazana amaturo batura Uwiteka…..Haza abagabo n’abagore abemejwe n’imitima yabo, bazana impeta  zo mu mazuru n’izo mu matwi n’izishyiraho ikimenyetso n’inigi, byose ari zahabu ……Abahanga b’abagore barakaraga, bazana ibyo bakaraze …….Kandi abagore bose batewe umwete n’ubuhanga bwabo bakaraga ubwoya bw’ihene….Abisirayeli bazana amaturo ava mu rukundo bayatura Uwiteka: aturwa n’umugabo wese  n’umugore wese wemejwe n’umutima we kuzana ibyo kuremesha ibyo Imana  yategetse Mose.Kuva 35:20-29

Hari igihe natewe ishozashyaka ryo kwiga ku nsanganyamatsiko yo gushima. Nta murongo nahawe. Nonese nihe muri Bibiliya hatubwira ku gushima? Twasabwaga kubikora. Ariko se gushima ni iki?

Narimaze igihe nsoma igitabo cyo Kuva noneho iyo mirongo yo hejuru iza mu bitekerezo byanjye. Ibi bivuga ku bantu batanganye ubuntu butangaje ibikoresho byari bikewe ngo hubakwe Ihema ry’Ibonaniro. Noneho ntekereza ku kintu Pawulo yavuze ku gutanga: “umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa, kuko Imana ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:7-11).

None se mbwira,  kuki natekereza ku gutangana ubuntu mu gihe nagombye kuba ntekereza ku gushima?

Nahereye ahandi. Ni ryari numva mfite gushima? Natekereje ku gihe numvise nejejwe cyane n’ikintu nahawe.

Kuri Noheli iheruka nahawe impano y’isafuriya nashakaga cyane. Umuhungu wanjye Mariko, yari yagerageje uko ashoboye arambaza maze tujyana ku iduka kuyigura. Yaranejeje cyane! Narayogeje, nyishakira aho kubikwa, mpitamo ibyo kurya nashakaga kuzayitekamo. Ndabizi ko nohereje Mariko ifoto kuri WhatsApp mwereka ibiryo bya mbere natetsemo mu isafuriya yanjye nshya, mbere yo kubigabura . Nashakaga gusangira nawe umunezero nari mfitiye impano yanjye nshya. Igisubizo cyange n’ibinezaneza byaturutse ku kunezererwa impano yanjye! Uko ni ugushima. Ni amarangamutima. Ntabwo ari ukuvuga gusa ngo “Urakoze” mu kinyabupfura. Ni ukugaragaza umunezero wanjye iyo nakiriye ikintu.

Noneho rero nsobanukirwa impamvu amagambo yambere yanje mu bitekerezo igihe natekerezaga ku gushima yari imirongo yavugaga ku gutangana ubuntu. Imana irabikunda iyo tunejejwe cyane n’ibyo twakiriye biturutse kuri yo ku buryo ibyo bidutera gutanga ku buntu. Akunda ko tumuririmbira tukamushima. Ariko ikirenzeho, nizera ko Data anezezwa n’uko dufite gushima muri twe kuzuye kugasenderamo umutima wo gutangira ubuntu duha abandi ndetse n’Imana Data nk’uburyo bwo kubaho.

Gusenga: Mana, uyu munsi mu buzima bwanjye ndashaka kwerekana umunezero numva mfite muri njye imbere kubwa byinshi nahawe nawe. Mfasha kugira icyo mbikoraho nanjye ntangana umutima w’ubuntu mbikuye mu mutima wuzuye kugushima. Amena.


Yanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *