Hitamo Ibyiringiro

“Icyizere kiburiyemo gishavuza umutima,naho icyifuzo cyujujwe ni isōko y’ubugingo.” Imigani 13:12 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)

Ese ufite ubwoba bwo kwizera ko hari ibyiringiro mu mu gihe cya none? Iki ntabwo ari ikibazo mbaza nzi igisubizo – kandi sinkibaza nkina. Mfite abantu batatu b’inshuti za bugufi barimo kurwana n’uku kuri ubu tuvugana. Habayeho igihe mu buzima bwanjye nanjye nari mfite ubwoba bwo kugira ibyo niringira kuko natinyaga kutazabibona ndetse n’amarangamutima ajyana na byo. Byasa nk’aho kurekera uko ibintu bimeze aribyo byoroshye kurusha kuzamura ibyiringiro maze ibintu bikazagushwanyukana.

Abizera benshi bavutse ubwa kabiri, buzuye Umwuka bashobora kuba baranyuze mu gutenguhwa mu buzima bwabo, ariko ubu bakaba bakeneye cyane ko Imana yagira icyo ikora uyu munsi. Ese ni uruhe ruhande bazahitamo kwizera? Ntekereza uko nasengera inshuti zanjye muri ibi bihe, ibitekerezo byanjye byahise byirukankira ku Baheburayo 11:1, igice cyizwi cy’Intwari zo kwizera gitangira kivuga ngo “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba”.  Ibi bimeze nk’ibintu byumvikana kandi byoroshye, ariko ukuri ni uko, iyo twatakaje ibyiringiro, tuba twatakaje no kwizera gukenewe muri icyo kibazo.

Icyorezo turimo kunyuramo uyu munsi kiri gutera benshi kubura ibyiringiro. Icyanditswe cy’uyu munsi kivugako iyo ibyo twiringiye tutabibonye imitima yacu irarwara, ni ukuvuga kugira ubwoba, guhangayika, gucika intege no kugira agahinda gakabije. Dukeneye ibyiringiro. Ni ingenzi ngo tubeho neza. Derek Prince mu gitabo cye cyiza cyane ku ntambara y’umwuka, yita ibyiringiro kimwe mu bigize intwaro zacu, akanavuga ngo ibyiringiro bimarira ubwonko icyo kwizera kumarira umutima.

Nanone kandi tugomba gusobanura neza itandukaniro riri hagati y’ibyiringiro mu Mana, n’ibitekerezo byo kwifuza. Ese ndi kwitwararika ko kuguma mu kugendera mubyo Imana ishaka? Ni kenshi nabajije Imana iki kibazo, “ni iki nshobora kukwiringiraho muri ibi ndi kunyuramo?” Ibi mbivuga kuko nabayeho mu bihe by’inyigisho z’imigisha y’ubukire kandi nabonye abantu benshi bakomereka, banabona ko babeshywe kuko batiringiye Imana hejuru ya byose.

Ni gute twagarura ibyiringiro byacu? Igisubizo ni uko dukwiye kumara umwanya dutekereza ku Ijambo ry’Imana, kuko “kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo ry’Imana” (Abaroma 10:17). Nagusaba kuzasoma Abaheburayo 11:6.  Ikibazo cya mbere cyo kubaza ni iki: “Ese nizera ko Imana ibaho?” igisubizo cy’icyo kibazo ucyacyire mu mutima wawe. Noneho ikibazo cya kabiri ni iki: “Ese mvugishije ukuri nizera ko Imana koko izagororera abayishaka bose?”

Ibyo bibazo byombi uko ari bibiri nitumara kubibonera ibisubizo, ukwizera kuzaba gushinze imizi muri twe. Uko kwizera guhinduka ikidukomeza mu mitima yacu, noneho tukabasha gusenga tutajijinganya ngo “ Imana nyiribyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira, mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.” (Abaroma 15:13).

Niba ibi bihuye n’ibyo uri kunyuramo ushobora gukenera gusenga isengesho rikurikiraho.

Gusenga: Mana Data, nje imbere yawe nk’umwana wawe kandi ndatura ko ndi kurwana no kutizera. Ndagusabye ngo ungirire impuhwe umfashe kwizera, kugira ngo mu mbaraga z’Umwuka wawe Wera, mbashe gukomera mu kwiringira, nshingiye ku kuri kwawe n’ubudahemuka bwawe. Mu Izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Doree Bashford, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Nyakanga 2020


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *