Icyerekezo Kitaricyo

“Uwiteka avuga atya ati: ‘Nimuhagarare mu nzira murebe, kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri, abe ariyo munyuramo, niho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.’” Yeremiya 6:16

Mu cyumweru gishize Bill nanjye twari turi ahantu muri parike ifite ubusitani twatemberagamo. Hari akayira gafunganye kazenguruka iyo parike ugendamo inzira imwe udashobora kukagarukamo.

Hari hari ibimenyetso ku muhanda bikwerekeza icyerekezo ukwiye gukurikira ugenda. Ibyo byadufashije kwirinda kwegerana nk’uko amabwiriza yo kwirinda Corona abisaba, ariko nanone byatumye ibyatsi bidakandagirwa.

Bitangira, ntitwari twabonye ibyo bimenyetso kubera ko twari turangajwe n’ubwiza bw’ibyari bituzengurutse. Bamwe ntibari babyitayeho, ariko abandi batubwiye ko turi kugenda mu cyerekezo kitaricyo!

Iki gihe, numvise mu mwuka wanjye ko Uwiteka yari amfitiye icyerekezo yashakaga ko ubuzima bwanjye bunyuramo kandi n’inzira nziza nkwiye kunyuramo. Niba nitaye kubinzengurutse ntarangaye, nzabasha kumenya inzira nziza aho nzabona uburuhukiro bw’umutima wanjye no mu gihe hari ukudatekana kwinshi impande zacu mu isi.

Hari ukuntu numvaga ndatekanye igihe twagendaga mu kayira mu cyerekezo kitaricyo ariko nari nabanje kutamenya impamvu. Niba dutaye inzira twanyuragamo cyangwa tukagenda mu cyerekezo gitandukanye n’igikwiriye, ntabwo tuzabona uburuhukiro imitima yacu ikeneye. Ariko nitubasha kumenya amakosa yacu byanditse mu Baroma 8:28  ngo “Kandi tuzi ko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza, aribo bahamagawe nk’uko yabigambiriye”.

Nk’uko umugambi w’Imana uhora ari mwiza, ishobora gukoresha amakosa ngo itwereke inzira ikwiye, Atari ukuduciraho urubanza.

Umwuka Wera afite imbabazi, kandi azatugarurana ubugwaneza atwerekeza aho turi kugenda mucyerekezo gitandukanye n’ibimenyetso biri ku nzira.

Byanyibukije ko Umwuka Wera ajya atuyobora rimwe na rimwe we ubwe cyangwa akoresheje abandi ngo atuyobore mu nzira ikwiye. Aba bantu babikoze mu bugwaneza n’impuhwe nk’Umwuka Wera. Gutegeka kwa kabiri 5.32 haravuga ngo “Nuko mujye mwitondera ibyo Uwiteka Imana yanyu yabategetse, ntimugatambikire iburyo cyangwa ibumoso.”

 Gusenga: Mana Data, turagusaba ngo uturindire mu nzira ushaka ko tunyuramo. Turinde ibiturangaza kugira ngo tutava mu nzira nziza. Mwuka Wera dufashe kugera ku rukundo rwawe no kuzana kumenya ibyo washyize muri twe bidufasha kugenda mu nzira nziza kandi ikunogeye mu maso yawe, bizana kuruhuka kw’imitima yacu. Mu Izina rya Yesu. Amena


Yanditswe na Catherine Baker, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *