Ubutunzi

“ Ubutunzi bw’umukire ni umudugudu we ukomeye, kandi ibyo yibwira bimugota nk’inkike ndende zihomye.” Imigani 18:11

Mu gukura kwanjye, ababyeyi banjye bakinaga betingi mu mupira w’amaguru w’abongereza buri cyumweru. Bishyuraga amafaranga make, bakuzuza ku gakarita ibitego bumva biri butsindwe mu mikino yabaga igiye kuba hirya no hino mu gihugu. Byari nko gukina urusimbi aho abantu benshi bibwiraga ko batsindira amafaranga menshi.

Najyaga nicara ngatekereza uko byaba bimeze umuntu yatsinze muri betingi no maze akaba umukire. Mama wanjye yakundaga kubika amafaranga kuburyo iyo nagiraga icyo nkenera mu iduka yavugaga ati “Reka ntitwabona amafaranga akigura”. Ariko papa wanjye yari yarambwiye ko byaba ari ikibazo umuntu atsindiye amafaranga menshi, kuko byagusaba kumenya icyo uri buyakoreshe. Buri wese yaba ashaka kugira ayo afataho, kandi ibisabwa bikaba byinshi cyane.  Imibanire n’abandi yapfa umuntu atakigombera gukora ngo abone amafaranga nk’abandi bose, kandi ntiwaba ucyemewe mu bandi. Ni iyihe mpamvu yatuma umuntu yaba akibyuka mu gitondo akava mu buriri!

Nyuma y’imyaka myinshi, nagiye mu kindi gice cy’isi, muri Afurika y’epfo, nabonye ubukene bukabije ntigeze mbona mu Bwongereza. Icyo umuntu yashakaga kujugunya cyose ntabwo cyashyirwaga mu gitebo cy’imyanda, ahubwo cyashyirwaga inyuma y’uruzitiro kugira ngo abakene baze kwirwariza bafate ibyo bakeneye. Noneho twatangiye kubarirwa mu cyiciro cy’abakire. Abantu bamwe ntibaryamaga ku buriri, baryamaga hasi. Nta nkweto babaga bambaye mu birenge kandi babaga akenshi batazi gusoma. Bitandukanye n’ibyo nibwiraga, aba bantu wabonaga banezerewe cyane, bagenda baririmba umunsi wose. Numvaga ubukene bwagombye kuba bwarabagize indushyi.

Biratangaje gusoma ibyo Pawulo yandikiye Timoteyo. Yasobanuye urukundo rw’amafaranga nk’’umuzi w’ibibi byose’, kubera ko kwifuza cyane amafaranga ngo ugure ibintu bishobora kujyana umuntu kukwifuza ibintu bitabaho kandi bibi ndetse no gutana akava mu byizerwa. “Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanyije no kugira umutima unyuzwe, kuvamo inyungu nyinshi, kuko ari ntacyo twazanye mu isi kandi ntacyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe nabyo’.

Yanditse ko abakirisito b’abatunzi bafite inshingano idasanzwe. “Wihanangirize abatunzi bo mubyo iki gihe kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe. Kandi bakore ibyiza, babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri”. (1 Timoteyo 6:17-19).

Twaba dufatwa nk’abakire cyangwa abakene, nk’abakurikiye Yesu Kristo, tugomba kwirinda kugira amafaranga ndetse n’ibintu ibigirwamana byacu, ngo biturangaze bitubuze “iby’ubuzima nyakuri”. Tugomba gushyira ibyiringiro byacu ku Mana Data ‘iduha byose ngo tubinezererwe’. Yesu yavuze ko yaje ngo tubone ubugingo kandi tubone bwinshi (Yohana 10:10)

Gusenga: Data uri mu Ijuru, dufashe kuguhanga amaso no kukwizera. Ni wowe mutangabuzima, kandi wifuza ko dushaka ubwami bwawe mbere ya byose no gukiranuka kwawe. Wasezeranye kuduha ibyo dukeneye byose mu bwinshi ngo tubinezererwe. Udufashe ngo ibyo uduha byose twe kubyangiza  ahubwo uduhe imitima ishima. Mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *