Garanti

“…Niyo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.” 2 Abakorinto 1:22

Vuba ahangaha twaguze ibikoresho byo mu gikoni, ejo rero igitondo cyose nakimaze mpamagara buri ruganda rwakoze igikoresho ngo banyandikire garanti yacyo kandi banayemeze, no kubabwira itariki nakiguriyeho n’umucuruzi nakiguriye (niko iwacu tubigenza).  Natangajwe no kubona ukuntu garanti batanga zitandukanye. Bamwe baguha garanti y’igihe kinini abandi gito cyane. Bamwe bansezeranije ko nihagira ikintu icyo aricyo cyose nsanga kidakora neza bazagihindura nta yandi mafaranga banciye, ariko bakabikora gusa mu mwaka umwe wa mbere, hanyuma nyuma yaho nza kubona ko hari icyo bizasaba kitagaragajwe, umukozi uzaza kugikora ntabwo ari mubyo bazishyura. Undi yansezeranije kumpa ibyuma byasimbura ibyaba byapfuye kugera ku myaka itanu kandi n’ubishyiramo akaba ari ubuntu mu myaka ibiri ya mbere. Abandi bavuga ko banasimbura ibyaba byangijwe n’impanuka, ariko abenshi ntibabikora. Hari na garanti nigeze kugira mu gihe cyashize yo yamaraga ubuzima bwose bw’icyaguzwe ku cyaba cyabaye cyose.

Nitegereza izi garanti zitandukanye ku bikoresho bitandukanye, nasanze ko abatangaga igihe kirekire kandi kirimo byinshi bigaragazaga uburyo nyiri ugukora iki gikoresho yizeye cyane gukomera kwacyo ndetse n’ubuhanga bwo gutuma gikomeza gukora neza. Ni nk’aho bavugaga bati, ‘Twizera ibikoresho byacu kandi turashaka kubibona bikomeza gukora nk’uko bigomba gukora kugira ngo ukomeze kubyishimira. Kugira ngo rero ibyo tubigereho, tuzakora uko dushoboye gikore neza kandi tugusezeranije ko, haramutse habaye ikibazo, amafaranga azabigendaho yose n’uburyo bizakubangamira tuzabyirengera’.

Byatumye ntekereza kuri icyi cyanditswe cy’uyu munsi gikoresha mu Cyongereza ijambo garanti rivuga ku guhabwa Umwuka Wera nubwo rimwe na rimwe mu Kigiriki rijya risobanurwa nk’’ingwate’ cyangwa ‘ubwishyu bwa mbere’ bwo gufatira ikintu. Ikidashidikanywa ni uko iyo Umwuka Wera aduhumuriza kandi akatuyobora, aba aduha gusogongera uko bizaba bimeze igihe tuzaba turi kumwe n’Umucunguzi wacu mu ijuru. Muri ubu buryo aba abaye koko ubwishyu bwa mbere bw’ubwiza dutegereje. Ariko se byaba byumvikana aho uyu murongo waba usobanura garanti nka ziriya z’ibikoresho nari naguze?

Ndimo gutekereza kuri ibi, nasanze Umwuka Wera koko ari isezerano ryatanzwe na ‘Nyiri kurema’.  Muri we niho dushobora gusabira ubufasha mu gihe igikoresho (icyo Imana yaremye, ni ukuvuga njye) kitari gukora uko gikwiye kandi gikeneye gusanwa. (Ndagomba kongeraho ko uku kwangirika, iyo bigeze kuri twebwe, iteka bituruka ku gukoreshwa nabi bikozwe natwe cyangwa n’abandi, nta na rimwe biterwa no kuremwa nabi). Ariko icyiza kurushaho ni uko iyi garanti ikora ku bintu byose imara ubuzima bwacu bwose. Nta gihe izahagarara. Igiciro cyose cyarishyuwe. Nta kiguzi cyihishe kitagaragajwe. Umurimo wose n’igikenewe cyose ngo habeho gusanwa kuburyo ikintu ‘cyongera gukora nk’uko Nyiri kugikora yari yarabiteganyije’, biboneka ku buntu kandi ‘Nyirukugikora’ bwite niwe uzakisanira. Mbega garanti nziza! Yitaye kubyaba byose bitateganijwe ndetse n’icyaba cyabaye cyose. Iyi mu by’ukuri ni garanti umuntu wese yakwifuje kugira.

Gusenga: Mana Data wa twese mwiza, urakoze ko wadusezeraniye impano yawe y’ubuntu yo kudusana icyaba cyangiritse cyose cyatuma tutabasha gukora neza nkuko waturemewe gukora. Turagushima cyane ko watwoherereje Umwuka Wera ngo atubere garanti kandi n’uburyo dushobora kugusaba ubufasha dukeneye bwo gusanwa nk’uko “Uwadukoze yateganyaga”. Turabigushimira cyane. Amena.


Yanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *