Iminsi yo mu Butayu

“Nuko yagucishije bugufi ikundira ko wicwa n’inzara, ikugaburira manu wari utazi na basekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ariyo amutunga.” Gutegeka 8:3

Vuba aha natekerezaga ku bihe narebye amafoto y’ibice by’ubutayu biri mu isi. Hawe wavuga ko ari ubutayu bugizwe n’ibitare byishwe n’izuba n’ibyatsi bigeye biri ahantu hamwe na hamwe, ahandi hakaba umucanga mwinshi utarangira utwika cyane. Hari ubwiza buri aho hantu hakakaye, ariko icyantangaje ni uko, uretse ko no gushobora guhangana n’ubuzima bw’aha hantu bigoye cyane ku muntu wabunyuramo, no kureba aho hantu buri munsi byageraho bikarambira amaso y’uwo mugenzi. Ibitekerezo byanjye byari byagiye gutekereza ku butayu kubera ko nari nagowe n’amezi ashize yo kuguma mu rugo no kwishyira mu kato.  Iminsi imwe wabonaga isa n’iyindi yatambutse mbere.

Hari ingero nyinshi zo muri Bibiliya aho Imana ihura n’abantu mu butayu mu buryo buhindura ubuzima. Hagari, umubyeyi w’intabwa wa Ishimayeri, yatabawe inshuro ebyiri na marayika igihe yari abuze uko agira kandi akeneye ubufasha. Yakobo, aryamye ahantu h’umwijima wenyine, yarose urwego ruva ku isi rukagera mu ijuru aza gusanga burya Imana yari iri aho hantu. Mose ari mu inyuma kure mu butayu yahuye n’igihuru cyaka umuriro ahabwa umuhamagaro wo kuvana ubwoko bw’Imana muri Egiputa.

Zaburi nyinshi z’umwami Dawidi zaturutse mu myaka ye yo mu butayu, arimo ahunga umwami Sawuli ashaka kumwica. Eliya yahungiye mu butayu igihe yari ari mu ntege nke, ahura na marayika wamwitayeho aramutekera. Muri Hoseya 2:14, tubonamo Isiraye nk’umugore w’inzererezi wakururiwe kujya mu butayu ngo yumve ijwi rituje ry’Uwiteka.

Twihuse mu isezerano rishya, tubonayo Yohana Umubatiza, akurira mu butayu agahinduka ijwi ry’uhamagarira Isirayeri kwitegura umurimo wa Yesu. Hanyuma amaze kubatizwa na Yohana, Yesu ubwe yajyanywe n’Umwuka mu butayu kumarayi iminsi 40 ageragezwa n’umwanzi. Nyuma tubona intumwa Pawulo ko yamaze igihe muri Arabiya nyuma yo gukizwa, nta gushidikanya yategurirwa ibintu bikomeye azanyuramo mu murimo we.

Ikintu gishobora gusa no kuba mu butayu ni nko kubura ibyo kurya cyangwa amazi. Iyo tubuze ibyo bikenerwa by’ingenzi bibiri, imibiri yacu irataka ishaka guhazwa. Iminsi y’ubutayu mu buzima bwacu, nk’uko biri mu mirongo twasomye uyu munsi, itwibutsa ko ibyo kurya bikwiye by’ubugingo bwacu ntabwo biboneka mu byo tunyuramo buri munsi mu buzima, ahubwo biboneka mu Mana. Mu rukundo rwa Data, Umwami rimwe na rimwe azatuyobora mu butayu ngo adushyire mu mubano mushya wimbitse nawe. Niba uri muri icyo gihe cyo gucishwa bugufi uyu munsi, saba Umwami guhurira nawe aho hantu.

Gusenga: ‘Mfasha kumva kongorera kwawe kwiza, uhamagara izina ryanjye n’ijwi ry’ituze. Kandi ureke mbone imbaraga zawe n’ubwiza bwawe, reka numve ikibatsi cy’Umwuka wawe. Reka nkubone mu butayu kugera aho uyu mucanga uhinduka ubutaka bwera, nanjye ngaragare nakwiyeguriye burundu, Mwami wanjye kandi nshuti yanjye’. (Geoff Bullock)

Yanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *