” … uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.” Zaburi 1.3
Mu gihe impeshyi yenda gutangira nari hanze ntembera mu nzira hafi y’uruzi mbona ko ibiti binini cyane bikuze, bitarongera kumera amababi kubera igihe cy’ubukonje twari tuvuyemo, bifite ibyatsi birandaranda byizengurukije ku ruti rwayo ndetse bikazamuka hejuru mu mashami, nta bifite utuzi duto tubyihambiriyeho. Naratekereje nti: “Mbega ibintu bibabaje! Ubu ubuzima bw’ibi biti bugenda bunyunyuzwa muri byo. Byo bikagenda bicika intege buhoro buhoro kugeza bipfuye ”.
Ariko ubu mu cyi, nongeye gutembera muri iyo nzira, mbona bya biti byuzuye amababi, bitoshye cyane ndetse byaratangiye no kuzana imbuto. Bisa neza cyane! Nasanze ko imizi y’ibyo biti igomba kuba yaramanutse cyane mu kuzimu, hafi cyane y’uruzi, igahora igaburirwa n’ubuhehere n’intungamubiri zose bikeneye, isoko y’ubuzima no kumera neza bidashira, byatumye biba ibiti byanesheje!
Byari ishusho y’ibiriho ya Zaburi ya 1: ‘Hahirwa umuntu … wishimira amategeko y’Uwiteka, kandi amategeko ye niyo yibwira ku manywa n’ijoro. Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto igihe cyacyo ibibabi byacyo ntibyuma – icyo azakora cyose kizamubera cyiza. ‘
Nkunda uburyo ibyo Imana yaremye bigaragaza cyane Ijambo ryayo. Mu buryo bumwe, twese tumeze nk’ibiti, tuba mu isi yaguye aho ibyatsi birandaranda by’ibihe bigoye by’ubuzima bishobora kutugeraho kandi ikadutera ubwoba ko bizadutsinda igihe icyo aricyo cyose, haba mu buryo bw’ubuzima bubi, gukomereka, ubumuga, kubura abacu, ingorane mu bucuti, gutandukana kw’abashakanye, gutakaza akazi, ibibazo byamafaranga cyangwa ikindi kintu. Yesu yatuburiye hakiri kare igihe yavugaga ati: ‘Ku isi muzagira amakuba (Yohana 16:33 (Biliya Ijambo ry’Imana).
Hashobora kubaho igihe wumva ‘icyatsi kirandaranda’ gishobora kuba kikunyunyuza, wenda kikanagutera ubwoba ko kizagukamura byo kukwica. Ariko mu kwitegura ibyo bibazo nk’ibi n’ingorane, Yesu yahise aduhumuriza mu gice cya kabiri cy’uwo murongo: ‘ariko nimuhumure nanesheje isi. ‘
Nakomejwe cyane n’inshuti eshatu mu gihe cya guma mu rugo no kutegerana kw’abaturage – buri wese muri bo ku giti cye ari guhura n’ibintu bitoroshye mu buzima bwabo. Nyamara kubera ko bari muri Umwe watsinze isi, kandi ari muri bo, niwe bahanze amaso hamwe n’Ijambo rye kuri bo. Buri wese ari kumwizera ashimitse ko azabibanyuzamo, aho kwemerera ingorane zabo kubarenga. Ntibari kurohama, ahubwo bamurikana ibyiringiro muri Yesu, nka diyama mu mwijima.
Twese dushobora kumera nkibyo biti binini cyane! Twese dushobora kuba abanesheje mu bihe turimo. Ariko kugira ngo twinjire mu byo Imana yatugeneye, twera imbuto mu bwami bwayo tumuha n’icyubahiro nk’Imana Umuremyi wacu, hari uruhare dukwiye kubigiramo. Nk’uko ibiti bishakisha amazi bigashora imizi yabyo mubuhehere n’ntungamubiri nziza zikabinywa, niko natwe tugomba gufata ibyokurya by’Ijambo ryImana, nk’uko Zaburi ya 1 itwibutsa.
Iyo mizi y’ibiti igomba rimwe na rimwe kuba isunika mu butaka bukomeye, bwumye kugira ngo igere ku mazi, ariko nticika intege kuko ubuzima bwabyo no kumera neza kwabyo ariho bituruka. Natwe niko biri. Bisaba imbaraga no kwiyemeza gutera imbere ngo dufate ukuri n’amasezerano y’Ijambo ry’Imana, ariryo soko ridashira ry’ubuzima no kubaho neza. Ariko, Imana ishimwe, ntabwo ari ukwishakamo imbaraga zacu zose. Yaduhaye Umwuka we Wera, kandi niba tubishaka Azadushoboza, kandi tuzamera nk’ibiti byatewe hafi y’imigezi, byera imbuto mu gihe cyabyo kandi ibabi byabyo bituma.
Isengesho: Mana Data, urakoze kwibutsa Ijambo ryawe dusanga mu byaremwe. Kandi ndagushimiye ko Yesu yanesheje isi, nanjye ndi muri We kandi ari muri njye. Ndagusabye umfashe kutemerera ibihe ncamo ngo binsenye, ahubwo nshake Yesu kandi nikomeze muri we, nywa ku Ijambo ryawe n’amasezerano yawe, kugirango nshobore guhagarara nemye nk’ibiti binini bikomeye, kandi nesheje muri Yesu. Mbisabye mu Izina rye ryiza, Amena.
Byanditswe na Julie Smith, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Kanama 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE