Imana Ibabarana Natwe

“Mariya ageze aho Yesu ari, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye aramubwira ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika, arababaza ati “Mbese mwamushyize he?”Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.”Yesu ararira.” Yohana 11:32-35

Bikunze kuvugwa ko Imana ari umubyeyi kandi ko ibabarana natwe mu makuba yacu. Ibi ni ibintu bizwi kandi bimenyerewe. Ariko muri iyi minsi nongeye gutangarira uburyo uku kuri kugaragarira muri Yesu Kristo.

Lazaro inshuti ye yararwaye maze bashiki be Marita na Mariya bihutira koherereza Yesu ubutumwa bugira buti: “uwo ukunda ararwaye.” (Yohana 11:3). Igitangaje ni uko Yesu atahise yihutira kujya gutabara ahubwo yasibiye kabiri aho yari ari.

Igihe gikwiye gisohoye Yesu arashyira ajya kwa Mariya na Marita ikiriyo kirimbanyije. Aba bakobwa bombi ntibahishe umubabaro wabo Yesu ahubwo bamubwije ukuri bagira bati: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye” (Yohana 11:21 & 32). Icyakora Mariya we yanongeyeho ko afite ibyiringiro ko hari icyo Yesu yabikoraho (Umurongo wa 22).

Nubwo Yesu yari abizi ko agiye kuzura Lazaro, ntabwo byamubujije kubabarana nabo. Icyanditswe cy’uyu munsi cyatubwiye ngo: “Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika, arababaza ati “Mbese mwamushyize he?”Baramusubiza bati “Databuja, ngwino urebe.”Yesu ararira.” Tekereza kuba uziko ugiye kuzura umuntu ariko wabona agahinda ka bene umuntu nawe ukarira. Iyaba undi muntu yashoboraga gutangira kubabwira ati: “mwirira rwose ndaje mbereke, ngiye kumukoraho ryake.” Ariko Yesu yahaye agaciro umubabaro wabo wo kubura uwabo bakundaga, ntiyawuhinyura kuko wari uw’ukuri. Uretse no kubabarana nabo, Yesu yaranarize. Umugabo umaze kubaka izina aririra mu bantu imbere y’abigishwa be. Twibuke ko Yesu yari Imana, ariko yemeye kwisanisha n’umubabaro wa Mariya na Marita ndetse n’abari baje kubahoza maze arirana nabo.

Iyi ni ishusho ikomeye itwereka urukundo rw’Imana kuri twe. Ntabwo yibera mu ijuru ngo itegereze tubanze turire duhogore maze nirangiza izaze idukoreho, idukize intimba. Uhubwo yisanishije natwe ku rugero rwo kwishyiraho intimba zacu ndetse n’imibabaro yacu. Bibiliya itubwira ko kubera ibyo Yesu yari umunyamibabaro wamenyereye intimba (Yesaya 53:3-5).

N’uyu munsi Yesu aracyisanisha natwe. Arirana natwe kandi aratwumva. Yewe n’igihe abandi batumva umubabaro wacu, we arawumva kandi arawusobanukiwe. Niwe dukwiye kwisunga iminsi yose. Tumuteho kandi tumumenyeshe ibyacu byose kuko adukunda no mu mibabaro yacu. Imana ishimwe kubwo kubabararana natwe.

Gusenga: Mwami Yesu ndagushimiye uburyo watweretse urukundo rw’Imana Data ubwo wemeraga kuza mu isi, ukemera no kubabarana natwe. Umbabarire aho nagutekereje nk’utitaye kumibabaro yanjye ndetse n’ibiruhije nyuramo. Ndagusabye ngo uhwejeshe amaso yanjye akubona uburyo urirana nanjye muri byose. Mpa kukwiyambaza kandi mbikore nizeye ko uriho kandi ugororera abagushaka bose. Mu izina rya we rikomeye kandi ryuje ibambe. Amen.


Yanditswe na Lambert Bariho


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *