Imana Ihindukiriye Kukureba

“Akebuka uwo mugore… “Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.” Luka 7:44, & 47,

Ibivugwa mu nkuru ya Yesu n’umugore w’umunyabyaha muri Luka 7 bikora ku mutima. Dusoma ko Yesu ari gufata ifunguro kwa Simoni w’umufarisayo maze uyu mugore utatumiwe, ahagarika ibirori byabo byo kurya. Ntabwo yari akwiye no kuba ahari, ariko yari ahari. Afite amarira yo kwihana yoza ibirenge bya Yesu, Umukiza we, abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye inshuro nyinshi, amaherezo, abisiga amavuta ahenze. Yesu ntabwo amubuza, kandi Simoni ntibimunejeje. Yibwira mu mutima ati: “Iyaba uyu muntu (Yesu) yari umuhanuzi yari kumenya uri kumukoraho ari inde.” (Luka 7:39).

Ariko ikigaragara ni uko Yesu yari abizi. Yari azi uwo ari we. Yari azi ibyo yabayemo. Yari azi uwo baryamanye. Yesu ntiyigeze yibagirwa ukuri. Yari azi ibintu byose byari bikwiye kugira ngo amenye icyaha cy’uyu mugore, nyamara, ku murongo wa 44, Bibiliya ivuga ko ‘yahindukiriye’ umugore.

Uku ‘guhinduka’ cyari igikorwa gikomeye cyo kwemerwa. Muri uko guhura kugufi na Yesu umugore yahinduwe ava mu kurakarirwa ahinduka umugore wo kugirirwa ubuntu n’imbabazi. Mu kumuhindukirira, Yesu yaravugaga ati: “Nzi uwo ari we, kandi namubabariye.”

Ndashaka kuvuga birenzeho kuri iyi ngingo, kuko nizera ko ari ngombwa ko ubyumva. Iri jambo ‘guhindukira’ ryuzuyemo ubusobanuro. Mu Kubara 6, dusoma umugisha Aroni n’abayobozi b’idini bagombaga kwatura ku Bisiraheli. ‘Uwiteka aguhe umugisha kandi akurinde; Uwiteka akumurikishirize mu maso he kandi akugirire neza, Uwiteka akurebe neza aguhe amahoro ”(Kubara 6: 24-26).

Bibiliya yitwa The Massage ibivuga itya iti: ‘Imana ikumwenyurire. Akurebe hose mu maso’. Twebwe, uyu munsi, ntabwo tuzi akamaro k’iryo sengesho ry’umugisha. Iyo mu maso y’Imana haduhindukiriye, bivuze ko ubuntu bwayo n’imbabazi zayo no kwemerwa kwayo n’imigisha yayo n’ibintu byose byiza kandi by’umumaro kandi bitanga ubuzima, bituruka kuri We bituzaho.

Kuri uyu mugore, amaze kwihana maze Yesu akamuhindukirira, ibintu byose byarahindutse . Ntazongera kumera uko yari ari. Wigeze ubona ko igihe wabaye umukristo, Imana ‘yaguhindukiriye’ mu maso yayo nawe? Mu kanya nk’ako guhumbya, wahinduwe uva mu bwami bw’umwijima ujya mu bwami bw’Umwana we Yesu. Warababariwe, uruhagirwa, ucungurwa kandi uremerwa! Noneho ibyo bikwiye kwishimirwa.

Gusenga: Urakoze, Mana, ko mu maso hawe wahampindukirije kandi nshobora kwiringira urukundo rwawe, uko byagenda kose mu buzima bwanjye cyangwa hafi yanjye. Urakoze ko iyo ncumuye, nshobora kuguhindukirira mukwihana kandi Uzaza unsanga unyerekeye, amaboko arambuye. Mw’izina rya Yesu, Amena.


Byanditswe na Sue Cronk, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *