Gutinda Kwa Yesu n’Urukundo Rwe

“Yezu yakundaga Marita na Mariya na Lazaro. Yumvise ko Lazaro arwaye asibira aho yari ari indi minsi ibiri.” Yohana 11:5-6 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)

Mu buzima bwacu bwa buri munsi dukunze kurebera urukundo umuntu adukunda mu buryo yihutira kudutabara cyangwa kuturwanaho cyane iyo turi mu bibazo. Akenshi iyo atahabaye mu gihe cy’akaga dukunze gutangira gushidikanya ku rukundo rwe.

Ibi nibyo byabaye ku bakobwa babiri, Mariya na Marita, ubwo batumaga ku nshuti yabo Yesu ko Lazaro musaza wabo arwaye. Bakoze uko bashoboye ngo bamumenyeshe neza ko urwaye atari undi Lazaro ahubwo ari wa wundi Yesu akunda (Yohana 11:3). Ariko igitangaje ni uko Yesu aho kwihutira kujya gutabara Lazaro, ahubwo yasibiye indi minsi ibiri yose atarajyayo. Nta gushidikanya ko aba bakobwa bumvise batengushywe ndetse batereranywe n’inshuti yabo Yesu. Ndetse baje bose kubimubwira ubwo yazaga ibintu bisa n’ibyarangiye. Bose bahurije ku magambo ngo: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” (Yohana 11:21 & 32)

Ese uku gutinda kwa Yesu ntabwo ikimenyetso cy’uko atabakundaga cyangwa atari abitayeho? Ikigaragara ni kimwe: Yesu yakundaga Lazaro ndetse na bashikibe. Yewe nawe ubwe yarabyivugiye ati, “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura” (Yohana 11:11). Yesu yashimangiye ko Lazaro ari inshuti ye kandi ko akunda na bashikibe. Ariko gutinda kwe kwari gufite igisobanuro kirenze Lazaro na bashikibe. Indwara ya Lazaro yari “guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa” (Umurongo wa 4) ndetse no kugira ngo abigishwa be bizere (umurongo wa 15). Impamvu yarutaga kure urukundo yabakundaga.

Akenshi natwe iyo dutekereza ko Yesu yatinze twumva dusa n’abatawe. Tugatangira gushidikanya ku rukundo rwe. Ariko burya aba afite impamvu irenze twe, ndetse n’urukundo adukunda. Gutinda kwe ntaho bihuriye no kuba adukunda gake cyangwa yadutaye. Aba afite ishusho ngari ari kurebaho. Dukwiye gusaba Imana kudufasha kutihutira gushidikanya ku rukundo rwe ahubwo tugasaba ubuntu bwo kwihangana ndetse n’ishurirwa ry’umugambi we mugari. Ikindi, Imana idufashe twibuke ko n’ibyasa n’ibyapfuye afite ubushobozi bwo kubizura n’iyo byaba byaratangiye kubora (kunuka) nka Lazaro.

Gusenga: Mana Data, ndagusabye umbabarire aho nashidikanyije ku rukundo rwawe kubera ko utakoreye igihe nabyifurizaga. Ndagusabye ngo umpe ubuntu bwo kwihangana no gutegereza igihe cyawe. Urampe ihushurirwa ry’umugambi wawe mugari kandi menye ko n’aho ibintu byaba bisa n’ibitagifite igaruriro wowe ufite ubushobozi bwo kubizura. Ndakwiringiye kandi mpisemo kwakira urukundo rwawe, mu izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Lambert Bariho.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *