Gutinya Uwiteka

“Kubaha Uwiteka n’ ishingiro ry’ubwenge, kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.” Imigani 9: 10

Gutinya Uwiteka ni ukubaha no gutangarira uwo ari we n’inzira ze. Nari naragize inyigisho nyinshi mu Mana kandi nkorera Umwami n’umutima wose imyaka myinshi, ariko mu myaka mike ishize, hari icyifuzo gikomeye muri njye cyo kumumenya kuruta uko nari muzi, bintera gukora bike mu murimo nakoragamo.

Yatangiye kumpishurira byinshi nk’Imana Data wifuzaga umubano n’abana be. Ariko nyuma, byabaye ibyo kwitegura nk’umugeni, twitegura umukwe Yesu. Noneho guma mu rugo ya Coronavirus yaje impa umwanya winyongera wo gutekereza ku buzima bwanjye n’Imana.

Ijambo ry’Imana nakiriye mu ntangiriro za Corona ni Zaburi 46:11 “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi!” Nashishikarijwe kutagira impungenge kuko ari Umutware hejuru ya byose, nubwo ntari nsobanukiwe ibyari biri kuba.

Ariko, uko ibihe byagiye bisimburana, kenshi nagiye numva mpangayitse. Noneho, vuba aha, iri jambo ryaje mumutima wanjye. Ibyahishuwe 3: 20 “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.”

Urukundo rwongeye gukomanga ku muryango w’umutima wanjye rutegereza igisubizo cy’umugeni we. Kumumenya mu buryo bwimbitse kuruta mbere. Kristo afuhira umugeni we. Ntashaka kumusangira n’abandi bantu. Ashaka kutubera urukundo rwacu rwa mbere.

Nisanze nibaza ibibazo kuri jye bimpuza n’umutima wanjye kurutaho. Niba nari nzi rwose mu mutima wanjye ko Urukundo rw’Imana rwaruta cyane ikintu icyo ari cyo cyose nzigera mpura nacyo, ko anyitayeho rwose kandi atazigera ansiga cyangwa ngo antererane mu bihe byanjye byose, ko ari uwo kwiringirwa kandi w’umwizerwa:

Ni irihe tandukaniro byagira mu buryo nabaho ubuzima bwanjye?

Ese nagira amahoro aruseho mu gihe ubuzima bugenda ukundi kutari uko nabitekerezaga?

Nakunda cyane kandi nkiyakira ubwanjye ndetse n’abandi kubera kumenya agaciro kacu ku Mana kubo turibo? Umwana w’Imana ufite akamaro murugo rw’umwami.

Byagenda bite se niba tudahanganye n’icyaha cyangwa umwanzi ahubwo duhanganye n’ibyiza by’Imana?

Ese dushobora kumureka agakora ku mitima yacu tukakira ibyo tubura?

Nasanze nta kintu gitungura Imana. Izi ibyo ndafite. Ahari iyaba twashoboraga kubyemera tugasaba Umwuka Wera kudufasha guhuza n’ibyo yamaze gushyira muri twe, yazahaza ibyo bikenewe.

Nabonye iyo ubwoba bugerageza kwiyongera mu gihe ibibazo byibasiye ubuzima bwacu, byerekana gusa ko dukeneye kumenya byimazeyo urukundo rw’Imana n’ibyo iduha. Icyizere cyimbitse cy’urukundo no kutwitaho byayo bikuraho ubwoba bwifuza gufata umwanya w’amahoro n’urukundo.

1Yohana 4: 18 “Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano.” Umuntu utinya ntabwo aba yatunganijwe mu rukundo.

Imitima yacu ifite ibice byinshi bikeneye kumenya Ubwiza bw’Imana Budukomeza  buturimo imbere.

Abaroma 5: 5 “Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.

Durashobora kuvoma kubiri muri twe tubifashijwemo n’Umwuka Wera. Imico ya Kristo iba muri twe. Umwuka Wera adufasha akoreshe imbuto z’Umwuka kugira ngo duhangane n’inzira z’isi twese twakuriyemo. Gutinya Uwiteka mu by’ukuri ni ugutangara kubwo kumenya uwo ari we kandi ashaka kubawe kuri twe. Uwiteka, Adonai.

Gusenga: Mana Data, utubabarire niba twaremeye kugira ubwoba ntituguhindukirire ngo twakire urukundo rwawe rutunganye. Reka imbuto zose z’urukundo zikore mu buzima bwacu arizo ntwaro y’ingirakamaro mu kurwanya umwanzi wacu. Dukomeze tubashe gusubizanya Umwuka w’Imana utandukanye n’isi idukikije. Twereke kurushaho uwo ushaka kutubera muri iki gihe. Dufashe guhuza nawe kandi udukomezanye nawe ubwawe ngo tube uwo waduhinduye kuba muri iki gihe. Kubw’ Izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Catherine Baker, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *