Yesu Nawe Yaragambaniwe

Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w’umuntu kumusoma?” Luka 22:48

Dushobora kuba twese twarumvise umubabaro wo kugambanirwa, kuko uturuka kuri bariya bavuga ko badukunda. Ibaze uko bishobora kuba byaracumise umutima wa Yesu kuba, kumusoma byagombye kuba ikimenyetso cy’urukundo, cyarabaye ikimenyetso cyo kumugambanira.

Ese ni kuko Yuda yagambaniye Yesu? Bigaragara nk’aho ari uko Yesu yari atarimo kwitwara uko Yuda yari abitegereje. Yemereye umugore gusiga ibirenge bye amavuta y’igiciro cyinshi, aho gukoresha amafaranga yari kuvamo ngo bigaburire cyangwa bagaburire abakene. Yuda kandi yumvaga Yesu yaba umwami w’umunyentambara uzarwanya abanzi babo, b’Abaroma akabatsinda. Wenda ahari yari ategereje gukomera byo mu isi n’ibyifuzo byo mu isi by’amafaranga, noneho ibyo bitabonetse, mu kumva bimurakaje kwe, agambanira Yesu. Kimwe n’ibyo, abantu bamwe bajya batugambanira iyo tudakoze ibyo bari batwitezeho.

Petero nawe yagambaniye Yesu, igihe yavugaga ati, “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y’imbohe, ndetse no mu rupfu”, muri Luka 22:23. Hanyuma nyuma agahakana ko atazi Yesu inshuro eshatu, ngo yikize. Hano, kugambana kwe ntabwo kwari ukwagambiriwe nka Yuda. Ahubwo ubwoza bwaramusabye. Yesu ibi yabyitayeho ubwo nyuma yagaruraga Petero amusaba kuragira intama ze. Rero kugambana bishobora gucungurwa iyo abo badukomerekeje bihannye by’ukuri. Ariko, ntibivanaho kwikanga no gukomereka twagize, igihe cyo kugambanirwa.

Kugambanirwa kwa Gatatu kwa Yesu ni igihe abigishwa barimo bajua impaka z’umukuru muribo ari indemuri Luka 22:4. Kubera iki uku ari ukugambanirwa? Yesu yari amaze imyaka itatu atoza kandi yigisha aba bigishwa ariko byagaragaraga nk’aho bamwe muri bo batigeze bafata ibyo yabigishaga. Ubwibone bwabo bwa kimuntu bwari bukibakoreramo cyane, Bisaba Yesu ko abibutsa nanone ko abakuru ari abakorera abandi, nkuko Yesu yabigenje.

Noneho, mu gihe Yesu yari abakeneye cyane, ari mu mage yo kubambwa yasabye abigishwa be gusenga. Yasanze iki igihe yagarukaga aho bari? Bari basinziriye! Mbega ukuntu yabatereye ikizere. Bigomba kuba byarabaye ukundi gucumitwa mu mutima.

Rero, nitwumva gucumitwa ko kugambanirwa mu mitima yacu, cyangwa tukibuka ibyabaye, reka tujye tunibuka ko Yesu azi neza cyane uko bimera. Reka tumuhindukirire kugira ngo tubashe gutera intambwe ijya mbere, nk’uko Yesu ubwe yabigenje.

Gusenga: Urakoze Yesu, kuko wumva neza umubabaro wo kugambanirwa. Dufashe Mwuka Wera ngo tugumane imbaraga n’umutekano w’urukundo rwa Data nubwo twaba tubabara. Twibutse ko natwe tujya tunanirwa tukagambanira abandi, rero ko dukwiye kubabarira abandi, nkuko natwe twiringira kubabariwa. Amena!


Yanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *