Igikomeza Urukundo

“Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.” 1Yohana 4: 9-10

Hariho inkuru yasubiwemo cyane yerekeye umuhanga mu bya tewolojiya Karl Barth. Mu gice cy’ibibazo n’ibisubizo arangije ikiganiro muri kaminuza yo muri Amerika mu 1962, bivugwa ko yabajijwe niba ashobora kuvuga mu ncamake ibikorwa bye byose by’ubuzima bwe muri tewolojiya mu nteruro imwe. Igisubizo cye cyarasaga ku ntego, “Yego ndabishoboye. Mu magambo y’indirimbo nigiye ku mavi ya mama. ‘Yesu arankunda, ibi ndabizi, kuko Bibiliya ariko ibimbwira.’

Muri iyi myaka ishize, iyo ngize amahirwe yo gusengera abandi, nakunze kuvuga amagambo yo gukomeza abo bigora kwakira urukundo rw’Imana ubwabo. Nababwiye ko bafite agaciro kandi bubahwa mu maso ya Se wo mw’ijuru, ko badasanzwe kandi bakundwa bidasubirwaho na We. Rimwe na rimwe, ayo magambo yinjiye mu rukuta rw’ububabare no kwangwa, ikindi gihe asa nkaho yihonze ku gikuta akagaruka akikubita hasi.

Mu gitabo maze imyaka myinshi nkoresha mu gihe cyo gusenga buri munsi, umwanditsi asobanura umwitozo, ushobora kuba warazimye, w’abakobwa bakiri bato babaga bari mu rukundo, ukuntu bakuragaho utubabi tw’ururabo kamwe kamwe, kuri buri kababi akuyeho akavuga ati ‘Arankunda’. akandi ati: ‘Ntabwo ankunda’. Akababi kanyuma akuyeho kakaba ikimenyetso cy’uko uwo akunda yari buzamusubize. Umwanditsi ntabwo yashyigikiraga ibyari uburyo bumeze nko kuragura, ariko yabigereranyaga n’uburyo twe nk’abakristo dushobora kubona urukundo rw’Imana. ‘Nagize ibihe byiza byo gutuza no gusenga muri iki gitondo kandi ibintu bigenda neza kuri njye uyu munsi – Imana irankunda. Nabwiwe amakuru mabi ateye ubwoba – Imana ntinkunda. ‘

Ingingo umwanditsi yashakaga kuvugaho yari iy’uko urukundo rw’Imana idukunda rudashinze imizi mu by’iyumviro byacu cyangwa uko ubuzima bwacu bugenda, ahubwo ni mu kuri kw’Ijambo ryayo, no kwerekana urwo rukundo mu kohereza Yesu gupfa nk’igitambo kuri buri wese muri twe ku musaraba. Ikivamo ni uko kwakira urukundo rw’Imana bidashingiye ku bunararibonye, ahubwo bishingiye ku mahitamo yacu yo kwizera Ijambo ryayo.

Niba twishingikirije ku ‘kumva’ urukundo rw’Imana, tuzateraganwa hirya no hino n’umuraba n’ibihe by’ubuzima. Niba kwizera kwacu no kwiringira kwacu ari igisubizo ku kuri kw’impamo ko kugaragazwa k’urukundo mu musaraba wa Yesu, noneho dufite ikidukomeje gizafatika gishyigikira imitima yacu mu mutekano kandi kikadukingurira amarembo yo kwiyumvira urwo rukundo mu marangamutima.

‘Dufite igitsika gikomeza ubugingo

Dukomeye tutajegajega mu gihe inyanja yibirundiye

Tuziritse ku rutare rudashobora gutembanwa

Dushikamye kandi dushinze imizi mu rukundo rw’Umukiza ‘

(Priscilla Jane Owens)

Gusenga: Mwami Yesu, Mpisemo kwizera uko werekanye urukundo rwawe unkunda umpfira ku musaraba kugira ngo unkureho ibyaha byanjye. Urakoze kunkunda bigeza aho. Ndagusabye wuzuze umutima wanjye kumenya urukundo rwawe kubw’Umwuka wawe Wera. Amena.


Byanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *