Imana Umubumbyi Wacu

“Ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we” Abefeso 3:16

Kimwe mu bintu nifuza kuzagira amahirwe yo gukora, ni ukubumba. Mbona ari byiza cyane gufata ibumba ridafite ishusho namba, ukarikora,  ukabumbabumbamo igikoresho cyiza. Nasomye bike ku buryo babumba akungo keza, kuko numva bisa n’ibyoroshye kurusha uko umuntu yabyibwira. Dore icyo nakuyemo.

Mbere y’uko umubumbyi atangira ikibumbano cye, agomba kubanza kumenya neza ibumba akeneye uko ringana. Habaho ibumba ryoroha kuribumbamo ikintu, hakaba n’irindi rigorana, kandi ibumba umubumbyi yahisemo niryo rigena ingano y’umuriro azakoresha ngo atwike cya kibumbano cye ngo gikomere. Agomba no guhitamo icyo ikibumbano cye kizakora n’uko kizaba kimeze. Kugira ngo agere kucyo ashaka, umubumbyi azaponda ibumba rye, arihonde,  arigaragure hasi, arikarage noneho aribumbire neza ku iforomo akuraho ibirengaho byakwangiza ikibumbano cye.

Yamara kubumba ikibumbano cye, akagitwika mu ifuru yabugenewe. Ntabwo azigera agirira impuhwe ikibumbano cye ngo akirinde umuriro wo mu ifuru, kuko azi neza ko kugira ngo ikibumbano cye gikore neza bimusaba kubanza kugikomeza akoresheje umuriro mwinshi. Ikibumbano cyorohereye kitatwitswe mu ifuru ntabwo kizabasha gufata ibyo ugishyizemo, kuko kizatakaza ireme ryacyo kikava.  Ikindi kandi umubumbyi amenya neza igihe ikibumbano cye kizamara mu ifuru n’ubushyuhe bukenewe ngo icyo kibumbano kibe gishyitse neza.

Muri Yesaya 64:7, ‘Imana igaragazwa nk’umubumbyi:  Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe.’ Ubwo Imana ‘Umubumbyi wanjye’ yambumbaga, yari isobanukiwe neza ibyari bikenewe byose ngo mbashe kubaho meze nkuko umugambi wayo wari uri ku buzima bwanjye. Yari isobanukiwe neza uburyo ikwiye kumpondaponda, no kunkandakanda, kunzunguza no kunkuraho imyanda ngo impe ishusho izakora icyo yagambiriye. Kandi yari izi ingano ‘y’umuriro’ wari ukenewe ngo ubashe kunkomeza bikwiye ngo indememo imiterere iyihesha icyubahiro. Yakobo 1:2-4 haravuga, ‘Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato’.

Yesu, mbere y’uko abambwa ku musaraba yabwiye intumwa ze ko atazabasiga nk’imfubyi, ko azaboherereza umufasha uzabana na bo iteka – Umwuka We w’Ukuri. (Yohana 14:16-18). Mwuka Wera ‘Ni Umujyanama, Umufasha wacu, Aratuvugira, Aratwingingira, Aradukomeza, Ahagararana natwe’ (Yohana 16:7). Ni we udukomeza akaduha imbaraga mu muntu wacu w’imbere ‘kubwa Mwuka Wera ubwe utuye muri mwe.’ (Abefeso 3:16).

Igihe cyose duhuye n’ibigeragezo bikomeye byo mu buzima, Imana ikaba ihugijwe no kudukanda no kuturemamo ikibumbano itwifuzaho kubw’umugambi wayo kuri buri wese, Mwuka Wera wayo aradufata akadukomeza, natwe niduhitamo kwiyegurira umubumbyi, azakorera muri twe cya kindi kizanira Imana icyubahiro arinako azana ubwiza bwe muri twe kandi anyuze muri twe.

Gusenga: Urakoze Mana, kuko uri Data n’ Umubumbyi uhugijwe no kumbumbamo ikibumbano kiguhesha icyubahiro. Data niyeguriye mu biganza byawe byuje urukundo, kandi mpisemo kukwiringira no mu gihe ngeragezwa mu buzima. Urakoze Mwuka Wera, Kuko Unkomeza kandi ukaba muri jye iteka umpa imbaraga. Amena.

Yanditswe na Christel Baxter, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *