Imbaraga z’Imana Cyangwa Imbaraga z’Ubushake Bwacu

“Kandi nzasezerana nabo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo, kugira ngo batanyimura. Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.” Yeremiya 32:40-41

Ni iki kikubashishije guhagarara mu buzima bwawe bwa gikristo? Ese byose ni kubwawe? Kubw’imbaraga z’ubushake bwawe? Wari uzi ko Imana yishyizeho umutwaro wo gukora igishoboka cyose ngo igume mu gihango natwe? Isezerano riri muri Yeremiya 32:40-41, ijambo ryacu ry’uyu munsi, ni rimwe mu masezerano meza ari muri Bibiliya. Reka ngusabe uriceho akarongo muri Bibiliya yawe cyangwa urifate mu mutwe ngo ube urizi neza. Bitandukanye nawe na njye, Imana  ni iyo kwizerwa, kandi muri 2 Timoteyo  2:13 haravuga ngo ‘kandi nubwo tutizera, we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.’

Igihe twazaga kuri Kristo kubwo kwizera, Imana  yaduhaye amasezerano, kandi dushobora kwishingikiriza ku budahemuka bw’Imana, atari ku mbaraga z’ubushake bwacu bwite. Twagizwe umwe na Yesu , rero dushobora kwiringira ko izasohoza amasezerano yayo kiri twe.  Turi abagize igihango na Kristo, abana b’Imana baguzwe n’amaraso ariko ntidushobora kwibashisha kuguma mu buzima bwacu bwa gikristo no muri urwo rugendo twenyine. Tugomba kwishingikiriza ku masezerano yayo kuruta imbaraga z’ubushake bwacu. 

Umwuka Wera aza mu mitima yacu akatubashisha kwiringira Imana. Iyo tugize Yesu Umwami w’ubuzima bwacu, kwiringira  ni ikintu kiba ari ingenzi muri byo. Ntibishoboka kugirana ubusabane n’Imana butari bidashingiye ku kuyiringira, kandi dukwiye kuyiyegurira kubushake bwacu ku bireba ubuzima bwacu bwose. Dukwiriye kumenya imiterere y’Imana noneho tukavana amaboko yacu mu gushaka kugenga ubuzima bwacu tukabiha Yesu. Bishobora kumvikana nk’ibiteye ubwoba, ariko, muby’ukuri nicyo kintu tubasha gukora gifite umutekano kuri twe. Dushobora kwiringira Imana kubw’ubuzima bwacu bw’uyu munsi, ndetse n’ubw’iteka ryose. Muri 1 Abatesaloniki 5:24 haravuga ngo “Ibahamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora”.

Nibaza ari abakristo bangahe nka Mose batazagera mu gihugu cy’isezerano ngo baryoherwe ku mata n’ubuki byo hakurya ya Yorodani. Bagatura ndetse bagapfira hanze y’igihugu cyabo cy’isezerano. Muri Yeremiya 32:40-41 Imana ivuga ko imaramarije kuzatuza abantu bayo mu gihugu cy’isezerano nibayemerera kubayobora.  

None se bizamera bite kuri wowe najye, twinjira muri iki gihe gishya dufite icyifuzo cyo gusohoza umugambi w’Imana ku buzima bwacu no kubaka ubwami bwayo? Nk’Abisirayeli, natwe dushobora kwizera rwose kuzayoborwa n’Imana yacu itajya yica igihango cyayo. Natwe duhamagariwe kubaha tugakurikira, ntacyo twisigarije, nta kuvangavanga, tukamwemerera kudutera aho ashaka. Ariko ibuka ko bishoboka gusa binyuze mu mbaraga z’Imana zikorera muri twe.

Gusenga: Mwami Yesu, mfasha kongera kukwiyegurira bushya uyu munsi. Ndagushima cyane ko wampisemo ukanzana mu gihango cy’urukundo. Ndagushima ko n’ubushobozi bwanjye bwo gukomeza ukwizera kwanjye kwa gikristo ari umurimo wawe muri jye. Mfasha kurekera aho gukora ibintu mu mbaraga zanjye no gutangira kukwiringira. Mpa ubuntu bwo kukwizera kurushaho!’ Amena.


Yanditswe na Jill Southern, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Nzeli 2020.


Inyigisho ikurikira

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *