“… Mbese iby’igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n’inzu ya so yose?” 1 Samueli 9:20
Amagambo y’Icyanditswe cy’uyu munsi yavuzwe kuri Sawuli avuzwe n’Umuhanuzi Samweli, mbere gato yuko Samweli asiga amavuta Sawuli akamugira umwami wa mbere w’Isiraheli. Ubwoko bw’Imana bwari bwasabye umwami kugira ngo bashobore kumera nk’amahanga abakikije, Imana rero itabishaka ibaha ibyo basabye. Imana yari isanzwe ari umwami wabo ntabwo bari bakeneye undi, ariko nta kindi bashakaga kumva.
Igihe nasomaga ibyanditswe by’uyu munsi, byancumise nk’inkota. Uwiteka Imana Ishoborabyose niyo yari ikwiye kuba ‘intumbero y’ibyiringiro byose bya Isiraheli’, nyamara Sawuli n’umuryango nibo bahindutse intumbero. Bamwerekejeho ibyiringiro byabo, bibagirwa ko Imana ari yo yabavanye muri Egiputa, ibanyujije mu butayu ibageza mu Gihugu cy’Isezerano. Isiraheli yari icyatura ko ari Imana yabo na Samweli nk’umuhanuzi wayo, ariko intumbero yabo yari no ku muntu, kandi uhuzagurika cyane!
Ibi bintera kwibaza ibibazo. Ninde nshyiramo ibyiringiro byanjye kurusha abandi? Ese ni abanyapolitike, abayobozi b’amatorero, cyangwa uwo twashakanye? Hejuru y’ibindi byose, ibyiringiro byanjye n’aho mpanze amaso bigomba kuba ku Mana, idahinduka ariyo mufasha utabura kuboneka mu makuba. Kenshi na kenshi mu Byanditswe Byera dushishikarizwa gushyira ibyiringiro byacu mu Mana aho kuba mu muntu.
Ibyo ntibisobanura ko abantu bose batakwizerwa cyangwa atari inyangamugayo, kuko sibyo. Imana irashobora, kandi ijya ikora ibintu bitangaje binyuze mu bantu batari intungane bafite imitima iyishaka. Icya ngombwa n’uko tugumisha intumbero yacu ku Mana tukaba ariyo dushyiramo ibyiringiro byacu bihamye.
Nkiri muto, nakundaga kuririmba indirimbo yerekana iyi ngingo neza: ‘Nikomeze ku rutare Yesu, naho ahandi hose ni umusenyi. Iyo nkeneye ubwugamo, iyo nkeneye inshuti, nzajya ku rutare ‘. Reka ibi abe aribyo watura nawe.
Gusenga: Data Mana, hejuru y’ibindi byose, nshyize ibyiringiro byanjye muri wowe. Uri Umucunguzi wanjye. Uri umunara wanjye ukomeye. Uri Imana yanjye, uwo nzizera, mu Izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Sue Cronk , ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Nzeli 2020.
