Amagambo y’Urwibutso

“Kwizera…. ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.” Abaheburayo 11:4b

Ndashaka kubabwira ku bintu byambereye umugisha rwose.

Twasuraga urusengero rwo mu mudugudu umwe, ruzwi cyane ku bishushanyo n’imyubakire byarwo byo mu kinyejana cya cumi na kabiri, maze nzenguruka ku irimbi riri iruhande yarwo ndeba ibyanditse ku mva. Muri byinshi byari bizanditseho bisanzwe, hari imwe yari yanditseho amagambo y’urwibutso yankuruye cyane. Yari yanditseho ngo: ‘Nshuti nkunda, mu gihe unyura hano fata akanya gato maze urebe uko bihagaze hagati yawe n’Imana, n’urukundo n’imbabazi bibonekera mu Mukiza’.

Aya yari amagambo yo kumva ya William Manning, umuhinzi, wapfuye mu 1894 afite imyaka mirongo itanu n’irindwi gusa. Yari umugabo usanzwe, akoresha umugabo umwe n’umuhungu umwe mu murima we, yari umutware w’umuryango ugizwe n’umugore we n’abana barindwi. Ariko ibuye ryo ku mva ye rivuga byinshi!

Na nyuma y’urupfu rwe, arashaka ko umenya ko yari kugufata nk’inshuti ye, nubwo atigeze ahura nawe. Kandi arakubaza, mu buryo bworoheje kandi bwuje ikinyabupfura ngo ‘hagarara akanya gato urebe uko bihagaze hagati yawe n’Imana’. Wenda si byiza cyane, birashoboka? Noneho rero, ‘tekereza ku rukundo n’imbabazi bigomba kuboneka mu Mukiza’. Niba kandi ari byiza hagati yawe n’Imana, nubwo bimeze bityo, kuki utatekereza kubyo Yesu atanga byose?

Mbega ko byari umunezero, mu magambo yose yanditse ku mva z’abantu bashyinguwe aha, ndahamya ko hari impamvu yo kuyoborwa ku magambo ayobora umuntu kuri Yesu. Kandi amagambo yo kumva nk’aya avuga byinshi kuri wa mugabo ubwe – urukundo akunda Yesu no kwifuza kwe ko abandi bamumenya nka we.

Gusenga: Data, urakoze kubwa William Manning wakomeje guhamya binyuze no mu magambo yanditse ku mva ye. Mwami, ndasaba ko, nka we, narushaho kuba umuntu wereka abantu Yesu mu bugwaneza no mu rukundo. Mu Izina rye, Amena.


Yanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Nzeli 2020.


Inyigisho ikurikira

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *