Masike – Kurenzaho

“Ahubwo nk’uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk’abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu. Ntitwigeze kuvuga ijambo ryo gushyeshya nk’uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe. Imana ni yo dutanze ho umugabo. Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe cyangwa mu bandi”. 1 Abatesalonike 2:4-6.

Mu bwongereza kimwe no mu bindi bihugu byinshi, kwambara agapfukamunwa ahantu hatandukanye ni itegeko. Hariho amoko atandukanye y’udupfukamunwa ariko twose dufite intego imwe – kwihisha, kwipfuka no kwirinda.

Iri jambo ‘Masike’ ntiripfa kuboneka muri Bibiliya, ariko ibyo rishaka gusobanura bigarukwaho kenshi bikavugwaho nk’aho ari ukwishushanya. Twese twambaye masike mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Rimwe na rimwe ntituba tuzi ko tuzambaye, cyangwa se tukazambara tubishaka bitewe n’impamvu zitandukanye. Bishobora kuba ari uko dushaka kugaragara neza, ngo batubone neza, kwereka abandi ko dufite byose, gushimisha no kwerekana ko ibintu bimeze neza iwacu, kwemeza abantu no kunezeza abantu, kumva ko twemewe cyangwa duhisha abo turibo by’ukuri. Muri twe imbere tukaba twumva ikimwaro, ducanganyikiwe, turi intabwa, tudakwiriye, ntacyo dushoboye, n’andi marangamutima menshi atarimo amahoro.

Icyo Pawulo yari agendereye mbere ya byose yandika aya magambo twasomye, ni ugusobanura ubutumwa bwiza bwa Yesu – umurimo twese duhamagarirwa gukora. Pawulo yabikoranye kwera n’ubunyangamugayo. Ntacyo kwishushanya yari afite. Yari we bwite w’Ukuri. Yari yuzuye Mwuka Wera, amufashe Kandi amukoresha mu buryo butangaje. Mwuka Wera wakoresheje Pawulo afite umuhamagaro wihariye kuri buri wese muri twe. Dukeneye kuba ab’ukuri, tukarekeraho kwihisha, no kwirinda ubwacu dukoresheje masike zacu. Ni bwo Mwuka Wera azabasha kutwuzura aduhe kumurikira isi iri mu mwijima.

Ibyihishe inyuma yo kwambara masike bigarukwaho cyane mu magambo ari muri iki cyanditswe twasomye. Iyo twambaye masike (rimwe na rimwe zitandukanye kuri buri mpamvu ibidutera), duhinduka abanezeza abantu aho kinezeza Imana. Hakwiye kutabaho kwishushanya. Turi mu ruhande rumwe cyangwa urundi. Nta hagati habaho. Abashaka kinezeza abantu baboherwa mu isi y’urujijo n’umutekano muke. Bahomba umunezero udasanzwe wo kunezeza Umwe ukwiriye urukundo rw’imitima yacu. Kwambara masike bidutera kubeshya, kugira ngo tubashe kubonwa neza na bamwe twifuza ko batwemera cyangwa ngo badushime. Nyamara ntibihaza cyangwa ngo bikemure cya kibazo cy’amarangamutima yo gutabwa n’ikimwaro twifitiye ahishe muri twe – ibikomere byo mu mutima byakizwa na Yesu gusa.

Tubayeho mu isi ifite ibibazo byinshi idatekanye, ibuze amahoro, ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, isi, aho ‘imitima y’abantu igushijwe igihumura n’ubwoba’ (Luka 21:26). Waba warigeze wiyumvamo ko Umukiza wacu udukunda yifuza ko twamurekurira masike iyo ari yo yose twaba twambaye? Noneho tubashe kugaragaza Yesu by’ukuri, twakire urukundo rutagereranwa tutari dukwiriye yerekaniye ku musaraba. ‘Yapfiriye bose, ngo abakiriho be kubaho kubwabo ahubwo babeshweho na we, uwabapfiriye akazuka’ (2 Abakorinto 5:4-15).

Gusenga: Data wo mu ijuru, mbabarira kubw’inshuro zose nagerageje kwishushanya nkahisha impamvu zanjye mbi zo mu mutima wanjye nkarushaho kwinezeza aho kukunezeza. Ndemera ko kenshi nananiwe kwemera imyifatire mibi yo mu mutima wanjye nkayihisha muri masike niyambitse. Nzi neza ko ntabasha kwihindura ubwanjye. Mu Izina rya Yesu ndagusaba ngo Mwuka wawe Wera angenderere mu kuri kose kuzambatura, anyeze antunganye ankuremo imyifatire mibi yo mu mutima wanjye maze anyuzuze gukunda Yesu. Amena.

Yanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *