Gutegerezanya Ibyiringiro

“Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.” Yesaya 40:31

Nibaza icyo ijambo ‘gutegereza’ rizana mu bitekerezo byawe? Ese ni ugutegereza bisi imeze nk’itari buze; guhagarara ku murongo utegereje ko baguhamagara/ugerwaho; cyangwa wibuka mu bwana ubwo ababyeyi babaga bagiye ahantu uziko bakuzanira ikintu ukabona batari gutaha? Ibi bihe byose bishobora kurambirana no gutesha umutwe.

Ariko, iyo Yesaya avuga gutegereza mu murongo w’uyu munsi, akoresha ijambo ritari iryo kurambirana cyangwa kuba uri aho ntacyo ukora. Ijambo ry’Igiheburayo ni qavah, kandi uko bigaragara rifite ibintu byinshi risobanura. Icya mbere ni ‘guhambirira hamwe‘, nk’uko bahambiriza umugozi, kugira ngo nidushishikarizwa ‘gutegereza‘ Umwami, tube dushishikarizwa guhura nawe no kuba umwe na We. Ese ibi turabikora  mu gihe cyacu cyo guturiza imbere ye?

Ikintu cya kabiri cy’igisobanuro kiri muri iri jambo ni ‘ukugira icyo witeze‘. Iyo imbwa yanjye izi ko ndi kuyitegurira ibiryo, iricara agategereza, ariko ntabwo ari uburyo bwo gutegereza ntacyo ikora na gato – umubiri wayo uba utitizwa n’ibyishimo kandi ita inkonda itegereje, kuko izi ibirimo kuza. Ese dutegerezanya Imana bene ibyo byishimo twiteze igitangaza cyo guhura nayo?

Ubundi busobanuro bw’ijambo ni ‘ukurindira‘. Mu gihe cya guma mu rugo narebye isubiramo rya gahunda yiswe ‘Downton Abbey’, inkuru y’impimbano y’umuryango ukomeye mu ntangiriro ya 1900. Babagaho ubuzima bwiza mu rugo runini kandi bafite abagaragu benshi babakorera. Mu ifunguro ryiza cyane mu cyumba cyabo kinini cyo kuriramo, habaga hari ukuriye abandi bagaragu kandi bishoboka ko hari abandi babiri barimo gufasha ba nyiri umuryango. Aba bagabo ntibari bakeneye kubwirizwa icyo gukora – barebaga shebuja gusa bagahita bamenya icyo basabwa.

Ubusobanuro bwa nyuma bw’iri jambo ryasobanuwe nko ‘gutegereza’ ni ‘gushakisha‘. Imana isezeranya ubwoko bw’Isiraheli muri Yeremiya 29: 13-14: ‘Muzanshaka mumbone nimunshakisha umutima wanyu wose. Nzabonwa nawe ‘. Ese tujya dushaka cyane Umwami n’umutima wacu wose mu gihe twashyizeho umwanya wo kubana na We no mu gihe dusoma ijambo rye?

Gutegereza Umwami ntabwo rero ari ukubaho ntacyo ukora. Niba dushobora kwiga kumutegereza mu bisobanuro byuzuye by’ijambo ry’Igiheburayo – guhambirirwa hamwe na We, kwitega ko azahura natwe, kumutegereza tumurindiriye, kumushaka n’umutima wacu wose – tuzasanga tuguruka ku mababa mu kirere nk’igisiga. Imbaraga zacu zizavugururwa kandi tuzahindurwa!

GusengaMwami, Mbabarira ko ntagutegereje mu buryo Ijambo ryawe ritubwira. Ndagusabye unyigisha kugutegereza mfite ibyiringiro ko Uzahura nanjye mu gihe ngushaka n’umutima wanjye wose. Mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Jilly Lyon Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *