Kwera

“Kuko ndi Uwiteka Imana yanyu, abe ari cyo gituma mwiyeza mube abera kuko ndi uwera, kandi ntimukiyandurishe igikururuka hasi cy’uburyo bwose gikurura inda cyangwa kigenza amaguru magufi.” Abalewi 11:44

Bibiliya iratubwira ngo ‘dukore ibishoboka byose ngo tubane n’abantu bose amahoro n’uwo kuba abera; kuko utejejwe atazareba  Umwami Imana ‘(Abaheburayo 12:14). Iki ni igitekerezo giteye ubwoba. Ahari dukwiye gushyiramo imbaraga zidasanzwe kandi tugerageza rwose kuba abera.

Ariko twatangirira he? Twagwa mbere yuko tunatera intambwe ya mbere. Ibi bivuze se ko twatakaje amahirwe yo kubona Umwami? Dushobora gusenga, “Mwami, ndakwinginze umpe kwera.” Ariko Imana ntabwo ikora gutya. Ukuri nuko, twese twakoze ibyaha kandi ntitugere k’ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23). Nta wundi mukiranutsi, cyangwa uwera, uretse Yesu.

Ukwera dukeneye kugira ngo duhure n’Imana ntabwo ari ukwacu ubwacu. Ntabwo ari ikintu tugomba kubyara muri twe, kuko bidashoboka. Ni igikorwa cyo gutunganya Yesu n’Umwuka we mu buzima bwacu, mu gihe tumuhaye imitima yacu. Kwera nicyo kintu cyiganje kiranga Yesu, kandi kwera kwose mu buzima bwacu kuboneka gusa kubwo gukiranuka kwacu muri We, twakirwa kubwo kwizera gusa. ‘Uku gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo kubizera bose‘ (Abaroma 3:22).

Twaremewe ‘kumera nk’Imana mu gukiranuka no kwera‘ (Abefeso 4:24). Uyu wari umugambi w’Imana kuri twe kuva mbere hose, ko twunga ubumwe nayo mu buryo bw’umwuka bwo kwera. Umuntu yaraguye ava mu buntu bw’Imana igihe yangijwe nicyaha. Urupfu no gutandukana nizo ngaruka. Ariko twakuwe mu bubata bw’icyaha n’igitambo cy’ikirenga cya Yesu Kristo. Twapfiriye muri We kugira ngo dusubizwe mu buzima bushya kubwo kuzuka kwe. ‘si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye‘ (Abagalatiya 2:20). Ibi ntibisobanura ko dukomeza gucumura cyangwa kuba abere mubyo dukora byose, ariko bivuze ko buri munsi, buri mwanya iyo dukoze nabi, dushobora kumusanga tukababarirwa no kwezwa binyuzemu musaraba n’imbabazi ze turasanwa.

Mu gihe twemeye Yesu Kristo nk’umucunguzi, ubuzima bwacu bwarahinduwe buzanwa mubya kera bujya mubushya. Turasabwa ‘kwiyambura ibya kera … no kwambara umuntu mushya wacu, twaremewe kumera nk’Imana mu gukiranuka no kwera‘ (Abefeso 4:24). Kwambara ibituranga byacu bishya nk’umwenda, twaguriwe na Data, kandi tubona binyuze mu Mwana.

Kwera ntakintu dushobora kwiratana muri twe ubwacu. Byose ni We. Ni uburyo twungwamwo na Data. “Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa.” (1 Abakorinto 1:30).

GusengaData, iyo ntekereje kubyo wankoreye byose, kubw’urukundo rwawe n’ubuntu bwawe, ndumirwa kubwo intambwe wateye kugira ngo unyigarurire kuri wowe. Mba mu kubaha kubaho kwawe. Ntihakagire ikintu kiza hagati y’umubano wacu, binyuze muri Yesu Kristo. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *