Ni Igihe Cyo Gucura Cyane

“Twicaraga ku migezi y’I Babuloni, tukarira twibutse I Siyoni. Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’I Babuloni twari tumanitseho inanga zacu. Kuko batujyanyeho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati ‘Nimuturirimbire ku ndirimbo z’I Siyoni.’ Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?” Zaburi 137:1-4

Ejo bundi nanyuze ku idirishya ry’ikigo kigurisha amazu ntangazwa no gusoma itangazo rivuga ngo: “Ntukeneye gucukura cyane“.

Ndemera ko ntigeze numva icyo iryo tangazo risobanura, ariko rwose byankozeho cyane nibaza ko atari amagambo y’ukuri! Birashoboka ko byaterwaga nuko hari ibihe byinshi ku giti cyanjye byabaye ngombwa ko ncukumbura cyane, kandi ibi bihe byo kuguma mu rugo ni kimwe muri byo.

Urugero, mu bihe turimo, nagombye gucukura cyane kugira ngo mbone ibyo nifashisha mu kurwanya ingaruka z’ubwigunge bwanyiinjiranaga, cyangwa gukomeza kwizera kwanjye mu gihe amatorero afunze. Birumvikana ko hariho inzira zitandukanye umuntu yakoresha ngo ashobore gucukura byimbitse, kuvugana kuri terefone n’inshuti, kuganira n’umushyitsi mu busitani, cyangwa kohereza ubutumwa kuri emeyeli bufasha umuntu kuva mu bwihebe. Hariho impamvu nyinshi, uburyo no gutera umwete wo gucukura cyane.

Ariko impamvu nyamukuru ituma ncukura cyane ni ugukomeza umubano wanjye n’Imana kandi ugatera imbere, ibintu bishobora kuba ingorabahizi mu gihe cya guma mu rugo. Ibi bitera kwibaza, “Niba nkeneye gucukura cyane, ncukure he?”

Kuri njye, igisubizo nuko nkeneye gucukura cyane mu Ijambo ry’Imana kugira ngo nshobore gukomeza guhagarara neza ku kuri kw’Imana, kuzankomeza. Nkeneye kandi gucukura cyane mu Ijambo ry’Imana kugira ngo nterwe umwete, bizatuma nkomeza urugendo. Ariko, impamvu nyamukuru ituma ncukura cyane mu Ijambo ry’Imana ni ukugira ngo umubano wanjye n’Umwami ugume ari muzima kandi utera imbere.

Gufungirwa mu rugo ntabwo ari ikibazo gishya. Nizera ko abicaye ku nzuzi z’i Babiloni bari mu bihe nk’ibi byo kuguma mu rugo kandi bagombaga gucukura cyane kugira ngo baririmbe indirimbo zabo zo guhimbaza mu bihe bigoye. Ndibaza ibihe bigoye urimo guhura nabyo. Ibyo waba unyuramo byose, ndagutera umwete wo gucukura cyane kandi uzasanga Imana ifite byose ukeneye.

Gusenga: Data mwiza wo mu ijuru, turagushimira ko udutera uwete wo kuza iwawe, ibyo twaba turi guhura nabyo byose. Rero, tuje imbere yawe twizeye uyu munsi kubona ubufasha bwawe. Utubere ibyo dukeneye byose kandi udufashe kumenya abandi bakeneye guterwa umwete natwe. Dusenze mu Izina rya Yesu. Amena.


Byanditswe na Ruth Hawkey, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *