Tega Amatwi kandi Ugire Ubwenge

“Tega amatwi, mwana wanjye, ugire ubwenge, kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza.” Imigani 23:19

Ubwenge buturuka ku kumva amagambo no kubona imbuto zayo, bwaba ari ubwenge bw’Imana cyangwa ubwenge bw’umuntu bukeneye kugaragara. Ni kangahe tuyoborwa n’amagambo atizewe aturuka ahantu hafite imigambi mibi. Muri iki gihe, abantu benshi bizera amagambo adafite gihamya atapimiwe ku mbuto z’igihe, cyangwa ngo ashyirwe imbere y’intebe y’Imana. Ntabwo bayajyana ngo bizere ko ari ukuri gusa, ahubwo banashyira mu bikorwa ibyo avuga. Ubu ni ubupfu.

Imigani n’igitabo cy’ubwenge cyapimiwe ku kigeragezo cy’igihe. Ibyo bigaragazwa n’imbuto zacyo. Nanjye ubwanjye nakuye amagambo n’interuro mu gitabo cy’Imigani kandi mbishyira mu bikorwa mu buzima bwanjye. Imwe mu nteruro nk’iyi, ‘Gusubizanya ineza bihosha uburakari‘, yahinduye ubuzima bwanjye kandi inkura mu bihe bitoroshye. Nasanze ubwenge butangira iyo ushyize Imana imbere mu buzima bwawe.

Amagambo ya Salomo ameze nk’inzogera ivuga mu mwuka wanjye, ‘Ntugakundire umutima wawe kwifuza ibyo abanyabyaha, ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira. Kuko hariho ingororano koko; kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho. Tega amatwi, mwana wanjye, ugire ubwenge : kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza. ‘(Imigani 23: 17-19). Nkeneye ubwenge bw’Imana igihe mpungabanyijwe n’ibikorwa by’abandi ngatangira kubyitwaramo mu buryo butandukanye.

Pawulo avuga kubyerekeye guhinduka mu bitekerezo byacu mu Baroma, Igice cya 12, kandi ni mu bitekerezo byacu intambara zacu nyinshi zibera. Ariko ubwenge bw’Imana buzana gusobanukirwa mu bitekerezo byacu, uko tuyubaha. Dukeneye ubwo bwenge kugira ngo tumenye neza uko ibintu bimeze cyangwa amakuru yaba yaragize uruhare mu byemezo byacu.

Dore urugero rw’ibi. Umuntu yigeze kumbwira ko bashingiye ku bihuha byari byaravuzwe ku mugore wanjye nanjye maze badufata njye n’umugore wanjye bakurikije ibyo. Noneho bamenye ikosa ryabo mukwemera ikinyoma cyavuzwe bivuye ku mugambi mubi, kuko, uko igihe cyashize, uyu muntu yari yabonye imbuto z’ubuzima bwacu n’ibimenyetso by’imigisha y’Imana k’umurimo wacu.

Ubwo baturaga amagambo yo kwihana, bakoraga neza. Bicishaga bugufi kandi kwicisha bugufi bizana ubwenge bwubaha Imana. Umuntu wishyira hejuru, wuzuye ubwibone, azasuzugura ubwenge bwubaha Imana.

Gusenga : Mana, Ukubaho kwawe kumurikira iminsi yanjye yose. Nzazamura amaboko yanjye mu kukwiyegurira burundu no kugushimira ubudasiba, Mwami wanjye. Nzi ko kudatungana kwanjye byamizwe no gutungana kwawe. Nyigisha inzira zawe z’ubwenge, kugirango ngwize ibitangaza byawe kw’isi. Nkeneye ubuyobozi bwawe bw’umwuka mu buzima busanzwe. Nzi ko ubwenge bwanjye bwite buzana urupfu mu buzima bwanjye no mu buzima bw’abandi. Ndagukeneye, Yesu. Hindura ibitekerezo byanjye kandi umfashe guhuza umutima wanjye n’uwawe. Mfasha kumva ijwi ryawe no gusobanukirwa. Amena.

Byanditswe na Jim Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *