Uwatoranijwe n’Imana kandi w’Igiciro

“Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.” 1 Petero 2:9

Uko waba wiyumva kose, iteka ujye wibuka ko, muri Kristo, watoranijwe n’Imana kandi ufite agaciro. Imana yagutoranije kugira ngo ubashe, ‘kwamamaza ishimwe ry’iyaguhamagaye, ikagukura mu mwijima, ikakugeza mu mucyo wayo w’itangaza‘.

Mu bigeragezo bya Yesu umwanzi ntiyazuyaje gutera, agerageza gutesha agaciro uwo Yesu ariwe, kandi akoresha bene ayo mayeri ashaje ku bana b’Imana. Yesu yari azi uwo ari we, aho yaturutse n’aho agiye, bityo amayeri y’umwanzi ntacyo yamukozeho.

Rero, abana b’Imana nabo ntibagomba kumva ibinyoma by’umwanzi. Uko wakwiyumva kose ntaho bihuriye n’uwo uri we muri Kristo. Ibyiyumvo byawe ntabwo bihindura umwanya wawe muri Kristo. Uri umwana w’Umwami, kandi nta muntu n’umwe ushobora guhindura ibyo, umwanzi we ntiyabishobora na gato.

Mu gihe yari ananijwe cyane mu buzima bwe, umwana w’ikirara ntabwo yumvaga akwiriye kuba umwana wa se ahubwo yashakaga kugaruka nk’umugaragu. Ariko yari umuhungu wa se kandi ntacyo yakoze cyashoboraga guhindura uwo ari we, kandi natwe ni ko biri.

Kumenya uwo uriwe muri Kristo bizagufasha kwinjira mubyo Imana igufitiye byose. Hariho benshi muri Bibiliya nabo bagombye kwiga iki kintu cy’ingenzi kugira ngo bashobore kwinjira mubyo bagenewe. Urugero, Mose yahisemo kwanga uwo yari we wa kera nk’umuhungu w’umukobwa wa Farawo, n’umutego wose w’ubutunzi, kugira ngo amenye uwo ariwe we mu Mana, akoze ibyo, akura abana ba Isiraheli muri Egiputa (Abaheburayo 11) : 24-26).

Gideyoni yigiye kuri marayika ko yari umuntu ukomeye w’intwari (Abacamanza 6:12), bityo abasha gutsinda ibitekerezo bibi ko ntacyo ashoboye kuko yakomokaga mu muryango ukennye kandi akaba muto mu nzu ya se.

Igihe cyose Kristo ari urufatiro rwawe, ubifashijwemo n’Umwuka Wera, ushobora gutera imbere mu masezerano y’Imana. Ntureke ngo umwanzi akwambura ubushobozi bwawe cyangwa ejo hazaza hawe. Amakosa ayo ari yo yose ushobora kuba warakoze mubihe byashize, nuyaha Imana, ishobora kuyacungura. Ibyo ushobora kuba uri guhura nabyo byose muri iki gihe, uri uw’ Imana, kandi nta kintu na kimwe gishobora kugukura aho.

Ushobora kutazahamagarwa ngo ube umuyobozi wa kabiri mu gihugu nka Yosefu, ariko Imana igufitiye imigambi myiza kandi ntabwo ari mibi. Yasezeranije kutazigera ikureka cyangwa ngo igutererane, kandi ikiganza cyawe mu Cyayo, izakwereka inzira igana imbere.

GusengaUrakoze, Mwami, ko uri uwanjye nanjye nkaba uwawe, kandi ko uzatunganya ibyanjye byose, uko byagenda kose. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *