“Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu.” 2 Petero 1:2
Hafi ya buri rwandiko rwose rw mu Isezerano Rishya rutangirana n’indamutso, ‘ubuntu n’amahoro (shalom) kuri mwe‘. Birenze cyane indamutso. Itwibutsa ibintu bibiri by’ibanze bigize ubuzima bwera kandi bwuzuye, ubuntu bw’Imana n’amahoro y’Imana.
Mperutse guhura n’iki gisobanuro cy’ubuntu, ‘Imana yiyagura ku bushake bwayo ikagera ku bantu kuko yiteguye kubaha imigisha (kubaba hafi)’. Muyandi magambo, ubuntu bw’Imana ni Imana ubwayo hafi yacu.
Kandi hariho ibisobanuro byinshi by’amahoro. Nkunda cyane shalom y’Igiheburayo. Byumvikana nk’ahari amahoro cyane. Bisobanura byuzuye, aho ibice byose by’ingenzi bihurijwe hamwe. Mba mfite amahoro by’ukuri mu gihe buri gice cy’imibereho yanjye – umwuka, ubugingo n’umubiri – bikorera hamwe mu bwumvikane, no guhuza n’umutima w’Imana, kandi, nkuko byumvikana, mu bwumvikane n’abandi bantu.
Icyifuzo cya Petero ku basomyi b’urwandiko rwe ni uko ubuntu n’amahoro bigomba ‘kugwizwa’ kuri bo. Ashaka gukura kugaragara. Hariho inkuru izwi cyane yerekana gukura kunini. Uwahimbye umukino wa cesi, yasabye umutegetsi we kumuhemba amuha ingano, ingano imwe ku kazu ka mbere k’ikibaho bakiniraho, ebyiri kuka kabiri, enye kuka gatatu, zikubye kabiri buri gihe, kugeza aho utuzu mirongo itandatu na tune twuzuye . Umutegetsi yarasetse abibona nk’igihembo gito ku bintu nk’ibi bitangaje. Ariko nyuma yaje kubona ko umubare nyawo wari kumwangiza. Ku kibaho bakiniraho cesi cyose ziba zarabaye toni 1,199,000,000,000 (hejuru ya tiriyari imwe gusa). Ibyo bikubye inshuro 1,645 umusaruro w’umwaka w’ingano ku isi.
Nta mbago y’ubuntu n’amahoro Imana ishobora kumpa. Irashaka kuyagwiza cyane kuri buri wese mu bana be.
Indamutso ya Peter itubwira aho ibi bintu bibiri by’ingenzi by’ubuzima biboneka. Ni ‘mu bumenyi bw’Imana na Yesu Umwami wacu‘. ‘Kumenya Imana’ ntabwo ari ukumenya ibyayo gusa. Ni umubano, kumumenya kugiti cyawe nk’Umwami, Data n’Inshuti. Muby’ukuri, ikintu cyose tuyiziho twirengagije iyi mibanire y’umuntu ku giti cye buri gihe gishobora kuba kituzuye kandi kigoretse. Kandi, nkuko Petero abitwibutsa, ntidushobora kumenya Imana twirengagije Yesu, tumwizeye nk’Umukiza kandi tukamukurikira nk’Umwami.
Mu gihe natekerezaga kuri ibi, numvise Imana imbwira iti: “Ntabwo ndi utwara ubutumwa/inzandiko”. Iyo ubutumwa bwohereje mu ipaki iturutse hanze, asiga ipaki akagenda. Imana yishimiye kuduha ubuntu bwayo n’amahoro rimwe na rimwe, mu gihe twumva dukennye by’umwihariko, ariko niba nshaka kubona imikurire myiza y’izi mpano nziza mu buzima bwanjye, ntabwo ngomba kwakira impano gusa, ahubwo nanyiri ukuyitanga . Nshobora kwakira ipaki imwe ivuye mu gihugu cyo hanze mu rugo iwanjye, ariko mbega ukuntu byaba bitandukanye ndamutse ntuye mu bubiko bw’icyo gihugu!
Gusenga : Data, ndagushimira cyane kandi ndagusingiza kubwo ubutunzi bwawe budashira bw’ubuntu n’amahoro. Uyu munsi, nkwakiriye bushya mu buzima bwanjye nk’Umwami wanjye muzima, ngusaba ko unyongerera ubuntu n’amahoro kugira ngo umpe ibyo nkeneye byose. Amena.
Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Nzeli 2020.