Ibisazi by’Ikivunge cy’Abantu

“Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, maze bakubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe.” Mariko 15:15

Uyu munsi umutwe wacu uvuga kimwe n’umutwe w’igitabo giherutse gusohoka, gishotora ariko gifite ubushishozi cyanditswe n’umusobanuzi wa politiki witwa Douglas Murray. Igitabo gisuzuma ibibazo by’imibonano mpuzabitsina, uburinganire n’amoko, kivuga ko ibikorwa byinshi by’uyu munsi byo guhirimbanira ubutabera n’uburenganzira bw’amatsinda runaka na politiki z’ivangura byenda kuba nk’ibisazi rusange, bishingiye ku ngengabitekerezo zifite ishingiro ribi.

Umutwe w’igitabo wanyibukije inkuru ya Yesu uko yaburanishijwe na Pilato. Inyandiko y’ibazwa rye irangirana n’aya magambo atangaje, ‘ashatse gushimisha abantu… atanga Yesu ngo abambwe‘. Igitutu cy’ijwi ry’uburakari bw’imbaga y’abantu byari bigoye cyane Pilato kugira ngo ahangane n’ubutabera bwe bwite kuri Yesu.

Iyo kugendera ku mategeko yubaha Imana kandi yashyizweho bishyizwe mu burenganzira imbaga y’abantu yumva ko ifite, birashoboka cyane ko sosiyete izangirika vuba, ibintu, mvuga ko bigaragara ko biteye ikibazo mu bihugu byinshi muri iki gihe. Igitangaje, ntabwo hashize imyaka myinshi nyuma y’iki cyemezo cyahinduye isi cya Pilato, Yerusalemu yarasenyutse rwose.

Muri iki gihe, ukuri gushingiye kuri Bibiliya gusa nk’aho guhura n’amajwi menshi arakaye akurwanya, asaba gukurikiza amagambo adasobanutse y’uburinganire, ubudasa, kutagira usigara inyuma n’ubwisanzure. Abayoboke ba Yesu ntibagomba gutungurwa, muri iyi minsi ya nyuma, n’imbaraga zo kurwanya inzira z’Imana, ariko aradusaba guhagarara gusa ahantu h’ubuntu n’ukuri hamwe na We, twizera ko inzira zayo ari nziza.

GusengaMana Data, ndasaba imbaraga n’ubutwari bwo gukomeza kugendana nawe aho gukurikiza ikivunge cy’abantu, uko byaba bigoye kose, mu isi iharanira uburenganzira n’imbaraga z’ibitekerezo rusange, aho kuba ukuri kwa Bibiliya n’ubutabera. Amena.

Yanditswe na David Cross,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *