Kubona Neza

“Kuko ubwayo (Imana) yavuze iti: Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato.”  Abaheburayo 13:5b

Mperutse kumarana iminsi mike n’umukobwa wanjye mu misozi ya Sikotirandi (Ecosse). Ikirere ntigikunze kuba ari cyiza aho hantu, ariko iyo cyabaye cyiza, wakagombye kubona imisozi myiza uhagaze iwe. Yibera hagati mu musozi, kandi hari ikibanza kidatuwe hagati ye n’abaturanyi bo hasi. Ariko kubera ko hari huzuyemo ibiti byinshi, byabuzaga umuntu kureba.

Nkiri aho, inshuti yaje ifite ibikoresho bitandukanye byo gukorera ibiti maze amukorera isuku nyinshi. Noneho izuba rirashe bukeye bwaho, ryerekanaga imisozi mu bwiza bwayo bwose: aho urubura rwirunze, ibibaya birebire cyane, umugezi unyura hagati y’impinga ebyiri n’uburyo bwiza ibicu bikoze amashusho mu kirere, bihora bihinduka bikurikije urumuri. Namaze umwanya utari muto ndeba uko bihinduka – hanyuma igicu kirongera kiramanuka ukaba utamenya ko hari umusozi uhari rwose.

Byambereye gutyo mu gihe cya guma mu rugo, kandi ndakeka no kubandi benshi bibana. Uburyo mbona ibintu rimwe na rimwe byabaga byijimye. Ndashobora kwishimira ubusabane n’abandi bizera (cyangwa mu by’ukuri umuntu uwo ari we wese mu gihe runaka) bivuze ko nagiraga ibibazo rimwe na rimwe mu bucuti bwanjye n’Imana. Byabaga ari nk’aho ibicu byamanutse kandi (Imana) Ikaba yihishe.

Njye mbona guhura n’abandi kuri enterineti bitoroshye, kandi n’ubwo nashoboye ‘kujya mu rusengero’ buri cyumweru, amateraniro yo gusenga yabaye yarangoye kurushaho. Birashoboka ko ari imyaka yanjye kandi no kuba ntari umuhanga mu ikoranabuhanga! Nabonye kandi ko nagize ikibazo cyo kubura ikintera imbaraga muri rusange. Ndabizi ko nta rwitwazo rw’ibyo, ariko, nganira n’abandi, nasanze byarabaye kuri buri wese.

Ariko, uko byaba bigaragara kose, byaba hagaragara neza cyangwa hari umwijima, dushobora kumenya ko Umwami ahora ahari, buri gihe, kandi ko atazigera adutererana. Ibyo byambereye ihumure muri iyi minsi y’igicu’.

GusengaData wo mu ijuru, Urakoze ko uhora uhari, n’igihe ntumva ko uhari. Nshobora kumenya ko kunyitaho kwawe kwuje urukundo kunkikije igihe cyose kandi ko ibicu bizashira mu gihe gikwiye. Nyamuneka mpa inkunga yo gukomera kuri uko kuri, mu Izina rya Yesu. Amena.

 Yanditswe na Angela Weir,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *