“Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere ni intwari kandi irakiza, izakwishimana inezerewe, izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.” Zefania 3:17
Icyi cyamye ari kimwe mu byanditswe nkunda kandi kizana icyifuzo cyo gusobanukirwa neza n’ibyo Umwami avuga hano. Kwemerera uku kuri gutura mu mitima yacu bidufasha kubaho mu buzima bwa buri munsi ahantu hatekanye kandi hari amahoro. Kumenywa no kwemerwa na Data wo mu ijuru bizana kumva ko wakiriwe umuntu cyangwa ikintu cyo ku isi bidashobora kuzana.
Dushobora kumenya neza intege nke zacu zose n’amakosa yacu ku buryo byatugora kureka ukuri kw’ibyanditswe by’uyu munsi kukinjira mu mitima yacu. Kenshi na kenshi, twireba ubwacu binyuze mu ‘ndorerwamo’ zo kwinenga. Tukibanda ku bice byose tugikeneye gukuramo, ingeso mbi zose tutarahindura, icyo cyaha mu buzima bwacu kigoye kukireka, ibintu byose twatsinzwemo, cyangwa se wenda turacyagerageza guhangana n’ubuzima uko bumeze kandi abantu bose badukikije bo basa nk’aho batera imbere.
Ibi, n’ibindi bibazo byinshi turwana nabyo, bihinduka ubutaka burumbuka umwanzi akomeza ateramo imbuto nyinshi zo gushidikanya. Iyo uku kwizenguruka gutangiye, biba urujijo rwose kumenya ukuri kw’Imana kuri twe n’uburyo itubona. Itandukaniro ry’ukuri n’ikinyoma mu mitekerereze yacu bihinduka urujijo tukizera ibinyoma byinshi biva ku mwanzi amaherezo bihinduka ukuri dukurikiza mu kubaho. Ariko ntabwo buri gihe ibi ari ukuri kw’Imana kuri twe!
Ukuri kw’Imana ntikuboneka mu magambo yacu cyangwa amagambo n’ibitekerezo by’abandi kuri twe. Ukuri kwayo kuboneka mu Ijambo kandi iyo Umwami avuga, natwe tugatega amatwi, biba umwanya wo gusobanukirwa mu buzima bwacu. Abaheburayo 4:12 habisobanura neza: ‘Kuko ijambo ry’Imana rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubwo inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira‘(Bibiliya Yera).
Icyanditswe cy’uyu munsi kitwibutsa umutima w’Umwami kuri twe kandi ko Uwiteka atubona abo turibo. Areba aho undi muntu atabona ndetse akarenga inkuta zacu zose zo kwikingira, ibyaha byacu no gutsindwa kwacu. Arenza amaso ibyo byose kandi akatwishimira nubwo bimeze bityo. Abona ubwiza bwawe. Birashoboka ko utekereza ko nta bwiza buri muri wowe, ariko hindukirira Ijambo hanyuma usome Itangiriro 1: 26a: ‘Imana iravuga iti: “Tureme (Data, Mwana, Umwuka Wera) umuntu agire ishusho yacu, ase natwe [ ntabwo ari umubiri, ahubwo ni kamere yo mu mwuka no kumera nk’umuco]. ”
Nshuti, uku ni ukuri kw’Imana kuri wowe. Yashyize ikintu cyayo bwite muri wowe. Kirahari kuko ariko ibivuga, kandi irakibona, n’ubwo wowe utabibona. Tera intambwe imwe hanyuma umusabe kukwereka.
Gusenga: Mwami Yesu, ibintu byinshi mu buzima bwanjye bimbuza kwizera uburyo unkunda. Umbabarire kwemerera ibinyoma byinshi mu mutima wanjye. Nyamuneka mbabarira, Mwami. Mpisemo kwizera Ijambo ryawe kandi nakira ukuri kwawe no gukira mu buzima bwanjye. Nyamuneka nyereka ubwiza Ubona muri jye, Mwami. Amen.
Byanditswe na Annalene Holtzhausen, bishyirwa mu Kinyarwanda bikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Mutarama 2021.