Ukuri ni ukuri

‘Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.’  1 Abakorinto 2:9

Imana ihoraho, Data wa bose wuje urukundo. Imana yahozeho kandi izahoraho. Abantu bashobora guhakana kubaho kwayo no kujya impaka kubyerekeye uwo ariyo, ariko ibi ntacyo bihindura. ‘Kuko ibitaboneka byayo, nibyo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo bigaragara neza  uhereye kukuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza.‘ (Abaroma 1: 20). Utizera yahakana inkomoko y’ibibaho byose, kuko yahumwe amaso ku kuri. ‘Nibo batizera, abo imana y’iki gihe yahumye imitima kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo ariwe shusho y’Imana utabatambikira.‘ (2 Abakorinto 4: 4).

Ninde ushobora guhakana ko urukundo rubaho? Ntidushobora kurubona n’amaso, ariko twese tuzi ko rubaho. Kandi isoko y’urukundo ni Imana. ‘Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi yaduhinduranye bazima na Kristo kubwo urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu.‘ (Abefeso 2: 4-5).

Inyoko-muntu yaremwe n’ikiganza cy’Imana ariko yatandukanijwe nayo n’icyaha. Amateka agaragaza uwitwa Yesu Kristo wabambwe hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri. Uyu yari umuntu, woherejwe n’Imana, kugira ngo atugezeho urukundo rw’Imana twese. Ibi yabikoze mu magambo no mu bikorwa, ndetse kugeza apfuye. Yari ishusho y’Imana mu muntu, wishyizeho intege nke z’abantu, atsinda icyaha mu kwera no gukiranuka.

Yajyanye ku musaraba guteshwa agaciro kw’inyoko-muntu kandi apfa na ko, kugira ngo umuntu ashobore kwigobotora mu kwangirika kwamutandukanije n’Imana. Icyaha cyakubiswe igitsiburira cy’urupfu, ariko abantu bose bemera Yesu Kristo, kandi bakakira ku giti cyabo ibyo yagezeho ku musaraba, babohowe kuri ibyo byari bibaboshye. Umusaraba ntushobora kwirengagizwa. Yesu yaravuze ati, “ntawe ujya kwa Data ntamujyanye” (Yohana 14: 6). Hatariho umusaraba ntihashobora kubaho gucungurwa.

Benshi bavuga ko badashobora kwizera cyangwa batazigera bizera. Abandi benshi ntibazi ko inzira y’agakiza ari muri Yesu Kristo. Benshi ntibabyitayeho. Ariko Imana ibyitayeho. Yaciye inzira yo kumusanga no kwakira impano y’ubuzima ahatari inzira; ubuzima bwinshi bwasezeranijwe na Yesu (Yohana 10:10). Ariko, Imana iracyari Imana. Yesu yakoze ibyo yakoze, kandi agakiza kaboneka gusa mu musaraba. Ukwo ni ukuri, kandi ukuri ntigushobora guhindurwa no kutizera. Ukuri ni ukuri.

Hariho izuka ryiza ritegereje abizera. Ubuzima bw’iteka hamwe na Data ubwenge bw’ umuntu budashobora no kugerageza gusobanukirwa (1 Abakorinto 2: 9). Uwiteka Imana Ishoborabyose irahari. Yesu Kristo arahari, kandi ahantu harimo gutegurwa. Wakwegera ukakira, impano y’ubuntu y’ubugingo buhoraho?

Gusenga: Data, ndagushimira kubw’ukuri kwawe, kubwo amahirwe yo kumenya imbabazi zawe, ubuntu bwawe n’urukundo rwawe hamwe n’ubwisanzure buturuka kukwemera ukuri kwawe. Mwami, ndasengera abantu bose nzi bigoye kukwakira. Wabahumura amaso kugira ngo nabo babone ukuri; ukuri kuzababohora. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, bishyirwa mu Kinyarwanda bikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *