Ubuvuzi bukoresheje urumuri

“Kuko aho uri ariho hari isoko y’ubugingo, mu mucyo wawe niho tuzabonera umucyo.” Zaburi 36.9

Ndibuka ubwa mbere njya mu gihugu cya Ekose (Scotland), hamwe n’umugore wanjye. Hari mu ma saa cyenda ku munsi umwe w’ukwezi kwa 12. Byaradutangaje cyane ubwo izuba ryatangiraga kurenga hagati mu gicamunsi! Twasobanukiwe vuba ko, muri iki gice cy’amajyaruguru ya kure, iminsi iba miremire mu cyi ariko amajoro ari maremare mu gihe cy’imbeho.

Abantu benshi bagira ikibazo cy’ijoro rirerire ry’imbeho, cyane cyane ko, mu minsi imwe n’imwe, izuba risa nkaho ritava aho ryarasiye. Abantu bamwe ndetse bararwara cyane ku buryo abaganga babasuzumamo, ‘Indwara y’impinduka z’igihe’ (SAD-‘Seasonal Affective Disorder’). Kubura urumuri rw’izuba bigira ingaruka ku mubiri kandi bitera abantu gucika intege. Bigira kandi ingaruka mu bitekerezo n’ibyiyumviro byabo. Abantu bafite ikibazo kiganisha ku gahinda gakabije bisanga ibibazo byabo byiyongera muri aya mezi y’imbeho.

Bumwe mu buryo bwo kuvura SAD ni ukuvuza urumuri. Mu gihe abantu bahuye n’urumuri rw’urukorano, rwigana urumuri rw’izuba, imibiri yabo ikora neza, kandi uko biyumva bigahinduka bakamera neza. Ese ibi ntibitangaje?

Nizera ko iri hame ry’umubiri ryerekana ihame ryimbitse ry’umwuka. Mu isi y’ibifatika Imana yaduhaye izuba kugira ngo dukomeze gushyuha kandi umucyo waryo uzana ubuzima bwiza. Nibwo buryo imibiri yacu iremyemo kugira ngo ihuze n’ibindi biremwa bisigaye ku isi. Ariko turenze kuba imibiri gusa, Imana yaduhaye ubugingo n’umwuka. Kandi mu mwuka dukeneye umucyo nkuko tuwukeneye ku mubiri.

Yesu yaravuze ati, “Ndi umucyo w’isi“. Mu buryo bw’Umwuka, twavuga ko ari izuba ryacu. Aduha ubushyuhe, kandi umucyo we utuzanira ibyo dukeneye byose ku buzima bw’umwuka. Ikibazo ni iki: twegera umucyo we bihagije?

Bitandukanye n’izuba, Yesu ahora ahari, haba mu mpeshyi, mu itumba, mu rugaryi cyangwa mu mbeho. Ntabwo yihisha inyuma y’imisozi. Ukwaka kwe ntikugabanuka. Ariko dushobora gukenera gushyiraho umwete n’ubushake bwacu kugira ngo tube mu mucyo we. Tugomba kureba mu mucyo we. Twabikora dute?

Mbere na mbere, tureba hejuru atari hasi. Twerekeza imitima yacu mu ijuru. Nsanga abantu benshi bahanganye n’ubuzima batumbiriye cyane kuri bo ubwabo (mo imbere) cyangwa ku bibazo biri muri iyi si (hanze). Ahubwo, intumbero y’umutima wacu igomba kuba hejuru. Amaso y’ubugingo bwacu agomba kuba atumbiriye kuri Yesu.

Iyo tumusenga, tuba duhanze amaso cyane hejuru, kandi aba afite amahirwe yo kumurikira umucyo mu mitima yacu. Ibi ntibituma ibibazo byacu byo mu isi byose bishira, ariko bitugiraho ingaruka zikomeye. Dutangira mu by’ukuri kubona ibintu mu buryo butandukanye. Umucyo we uduha ibyiringiro. Uduha imbaraga kandi ukazamura imyumvire yacu.

Gusenga: Mana Data, ndagushimira ko waduhaye izuba ngo riduhe ubushyuhe n’umucyo. Ndagushimiye kandi ko waduhaye Yesu. Data, mfasha kumuhanga amaso, kumuramya no kwakira umucyo we mu mutima wanjye. Mu izina ryera rya Yesu Kristo. Amena.

Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *