Utudomo n’Inyenyeri

“Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”. Abaroma 5:8

Mfite igitabo mu kabati kanjye kitwa, ‘Uri Umwihariko’, cyanditswe na Max Lucado. Bamwe bashobora kukita igitabo cy’abana. Ariko reka mbabwire ko mfite kopi yanjye bwite, kubera ko inkuru yayo yoroshye yankoze ku mutima, igihe nayisomaga bwa mbere kuri Ellel Grange. Igitabo kivuga umujyi w’abantu bato bakozwe mu biti, bitwa Wemmicks, bahora bazenguruka bashyira utumenyetso tumatira kuri bagenzi babo. Bashobora gufatishaho inyenyeri ya zahabu kugira ngo berekane ko undi mu Wemmick akora neza (bakurikije uko bibwira), cyangwa akadomo k’ikijuju kerekana ko, mu maso yabo, uwo mu Wemmick adakora neza na gato.

Imiterere nyamukuru y’inkuru ishingiye ku ka Wemmick gato kababaye, kitwa Puncinelo (Punchinello), uhora abona utudomo tw’ikijuju, kandi nta na rimwe yari yabona inyenyeri ya zahabu. Ihinduka ry’ibintu ryaje ubwo yahuye n’umukobwa Wemmick yise Lucia, udafite inyenyeri cyangwa utudomo, atangira urugendo rwo gushakisha agaciro nyakuri n’akamaro ke. Reka mbareke muzashake iherezo ry’inkuru, niba utarigeze uyisoma.

Biroroshye kumva icyo ari cyo kugira ‘utudomo tw’ikijuju’ abandi badushyiraho. Ni amagambo mabi, kutureba nabi, kutunegura, no kutwanga bidusiga twumva twajanjaguwe kandi nta gaciro dufite. Ariko se inyenyeri zo? Ni byiza gushimwa mu gihe dukora neza. Twese dukeneye gushobora guhabwa ishimwe ry’ukuri, rivuye ku mutima no gukomezwa n’abandi, ariko hariho ishimwe ry’isi kandi ryo ku munwa, uhabwa uyu munsi rikaba ryagiye, iryo rishobora guhinduka kunegura mu gihe gito, mu gihe tutagishoboye guhaza ibyo umuntu akeneye cyangwa bikwiranye n’ibigezweho muri icyo gihe.

Yesu yatuburiye kuba maso igihe abantu bose batuvuga neza. Yavuze uko igihe mu murimo we yari akunzwe, imbaga y’abantu bamukurikira. Nyamara, nyuma y’imyaka mike gusa, indi mbaga y’abantu yahamagaye urupfu rwe. Ndabizi ko hari igihe nashakishije gushyigikirwa ku bandi bidaturutse ku Mana kandi ntigeze mbona muri jye imbere umutekano nari nkeneye. Ariko iyo numvise Imana inyemeza, bwo, biratandukanye. Ndakomera muri jye imbere, kandi ibyo abandi bantu bantekerezaho, byaba byiza cyangwa bibi, bigenda bita agaciro.

Ahari, nka Puncinelo, wumva umeze nk’aho utwikiriwe n’utudomo tw’ikijuju binyuze mu bitekerezo bibi no kugucira imanza kw’abandi. Birashoboka ko wabonye inyenyeri zimwe za zahabu zisa neza, ariko zitakuyeho ububabare bwimbitse mu mutima wawe kugira ngo ukundirwe uwo uri we. Umurongo wacu uyu munsi uratwibutsa ko Yesu yadukunze kandi apfira ku musaraba, azi ibibi bikabije kuri twe. Ngwino kuri we uyu munsi, nkuko uri, umureke akwereke agaciro kawe n’uburyo ukwiriye mu maso ye, kugira ngo ubashe gutangira kubaho utarangwamo utudomo n’inyenyeri by’abandi.

Gusenga: Mwami Yesu, urakoze kunyereka agaciro kanjye mu gupfira ibyaha byanjye ku musaraba. Mfasha kwishingikiriza ku rukundo rwawe unkunda aho kwishingikiriza ku bitekerezo cyangwa amagambo y’abandi. Mu izina ryawe ryera, Amena.

Byanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *