Ibyiringiro Byawe Ubishyize mu Ki?

“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.” Abaroma 15:13

Nanditse ibi ku munsi wa mbere w’umwaka mushya, nsubije amaso inyuma nshimira Imana kubw’ubudahemuka bwayo budashira n’urukundo rudashira nabonye mu mwaka ushize, kandi ndeba imbere ntegereje nizeye kuzabona imigambi yayo isohozwa muri uyu mwaka. Nk’abakristu tubayeho mw’isi yangiritse, duhura n’ibihe bitoroshye n’ibibazo tudashobora kubonera igisubizo, ariko mu bibazo byacu byose dufite ibyiringiro bikora nk’ubwishingikirizo bw’ubugingo, buhamye kandi butekanye, kuko turi aba Yesu, Umwami utegeka byose.

Ibyiringiro kuri benshi muri 2020 byabaye ku gukora urukingo rwa Coronavirus. Muri disikuru ibanziriza  Noheri Minisitiri w’ubuzima mu Bwongereza yagize ati: “Ibyiringiro bikomeye muri 2021 ni urukingo.” Urukingo rushobora gufasha kugabanya ubwoba bwo kwandura iyi ndwara. Rushobora gufasha mu kongera kubaka igihugu. Ariko hariho inzira imwe gusa yo kubona gukira kuzuye k’umwuka n’amarangamutima abantu bikenewe n’abantu batabarika, kandi biri muri Yesu, We Byiringiro by’isi. Ibyiringiro Yesu atanga ni ikigega cy’imbaraga z’umwuka n’amarangamutima, zigatungwa n’abamwizera bose. Tubaho muri ibi byiringiro, uko byagenda kose, n’iyo amasengesho adasubijwe uko dushaka.

Ubusanzwe ijambo “ibyiringiro” rikoreshwa nk’icyifuzo cy’ikintu kiza tuzabona mu gihe kizaza, gishobora no kutabaho. Ni ibitekerezo byo kwifuza kandi ni uburyo bwo gushidikanya, akenshi ukongeraho ngo, “Tubitege amaso.” Ibyiringiro bya Bibiliya ntabwo biza mu buryo busanzwe. Bizanwa n’Umwuka Wera. Ni ukwifuza ikintu cyiza mu gihe kizaza bijyanye n’ikizere no gutegereza ko bizabaho, kuko bishingiye ku ijambo ry’Imana. ‘Kwizera ni ukumenya neza ibyo twizeye no kwiringira ibyo tutabona’ (Abaheburayo 11: 1). Kwizera ni ikinyuranyo cyo gushidikanya, bityo twavuga ko ibyiringiro ari ukuri ku byo twizera. Ibyiringiro bishingiye ku ntego n’amasezerano y’Imana. Ntabwo ari ukwishakira ibyawe wenyine.

Ibyiringiro ni umurunga unyura muri Bibiliya uva mu ntangiriro kugeza mu iherezo kandi ubusanzwe ufite amasezerano awufasheho. Ibi byiringiro ntabwo ari twe tubyitekerereza ubwacu. Nk’uko aho twasomye uyu munsi hatwizeza, Imana ubwayo ni yo itanga ibyiringiro nyabyo byuzuza umutima w’umuntu umunezero n’amahoro. Ni ndengakamere, kubera ko Umwuka Wera muri twe atera ibyiringiro gutemba biva muri twe bikagera ku bantu barengewe no kubura ibyiringiro. Twahamagariwe kuba abazana inkuru nziza. Ibyiringiro bya Bibiliya nta na rimwe bireba muri wowe imbere gusa, kwikunda cyangwa gutekereza kubi, kuko umurimo w’Umwuka Wera uhora iteka uhimbaza Yesu binyuze mu bamukunda.

Iyo ibyiringiro byacu biri mu Mana yonyine, dukurwa mu gucika intege, guhungabana no guhangayika tugashyirwa ahantu ho gusingiza Imana (Zaburi 43: 5). Turaruhuka imbere muri twe kandi tubaho mu byishimo by’urukundo rwe rudashira (Zaburi 130: 7), kandi aratwishimira (Zaburi 147: 11). Hamwe n’ibyiringiro, umutima wacu ugira imbaraga ziyongeranya bushya nk’iza kagoma (Yesaya 40:31) kandi ntituzigera dusanga twaribeshye ((Yesaya 49: 23b). “Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe. ‘(Abaroma 5: 5, NKJV) Kuri njye, ibi bisa nko kubaho ubuzima bw’ubutsinzi, kuko ahantu hizewe ho kuba ari hafi ya Yesu, ufite ibyiringiro mu mutima wawe.

Abantu nzi barimo basoma Igitabo cya Yobu mu mezi ashize. Yobu yabuze abana be, abagaragu, ibihingwa n’ibintu byose yari afite nyamara aravuga ati: “Nubwo yanyica, ariko nzakomeza mwiringire.” Mu gihe bigaragara ko hari ibyiringiro bike mu bintu bidukikije, dukeneye gukura amaso yacu ku byo tunyuramo tukayarebesha kuri Yesu, Ibyiringiro by’isi. Isi yacu ni isi ifite ibibazo. Ni isi yijimye ikeneye Yesu, Ibyiringiro byonyine by’isi, kugira ngo bimurikire mu mitima ifite ibibazo. Ibyiringiro by’abizera ni iby’iteka. Byitwa ibyiringiro ‘by’umugisha’ (Tito 2: 13), kuko dutegereje ko Imana yacu n’Umukiza wacu Ukomeye, Yesu Kristo, agaruka. Muri 2021 rero reka tubeho ku bwe nk’abantu b’Ubwami twizeye ko iri sezerano ryiza risohozwa.

Gusenga: Data wo mu ijuru, Urakoze kubw’ibyiringiro mfite muri Yesu. Ndakwinginze ngo, ibyo uyu mwaka ushobora kuzana byose, ubuzima bwanjye buzaguhimbaze, kuko nahisemo kubaho mpanze amaso yanjye kuri Yesu wenyine. Nyuzuza Umwuka Wera wawe bundi bushya, kugira ngo, muri ibi bihe bitoroshye, mbashe kugaragariza urukundo n’imbabazi za Yesu abamukeneye cyane bose. Reka Ubwami bwawe buze, kandi ubushake bwawe bube mu buzima bwanjye, uko nsengera mu cyubahiro cyawe. Amena.

Byanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *