“…mwumve ibyo bavuga (abamidiani) uhereko ugire imbaraga.” Abacamanza 7:11
Ndibuka, igihe nakuraga, twari twarabwiwe kwirinda kumviriza, kuko twashoboraga kumva ibintu tutifuza kumva. Hari umugani uvuga ngo: “Nta kintu kiza kigeze kigirwa mu kumviriza.” Ariko ibyanditswe byacu by’uyu munsi byarankuruye, kuko igihe Imana yabwiraga Gidiyoni kumviriza, kwari ukubaka kwizera kwayo.
Abacamanza 7: 13-14 hatubwira ibyo yumvise. Gidiyoni yahageze ubwo umugabo yabwiraga mugenzi we inzozi. Umugabo ati: “Nagize inzozi, mu nzozi zanjye umutsima wa sayiri waje kugwa mu nkambi y’Abamidiyani. Wakubise ihema, urarihirika, ryikubita hasi! ” Mugenzi we aramusubiza ati: “Inzozi zawe zishobora gusobanura ikintu kimwe – Imana yahaye Gidiyoni mwene Yowasi, Umwisirayeli, gutsinda Midiyani hamwe n’ingabo zayo zose!”
Mbega ukuntu bitangaje kuba umwanzi yamenya izina ry’umwisirayeli Imana igiye gukoresha kugira ngo ibatsinde! Kandi ni Imana cyane ko ikora ibintu mu buryo tutiteze.
Iyi nkuru intera umwete wo kumva ibyo Uwiteka ambwira ngo numve. Hariho abantu benshi bavuga ibintu byinshi kandi bivuguruzanya muri iki gihe. Tugomba guhora duteze amatwi Imana n’ibyo itubwira.
Gusenga: Mwami, numva ibintu byinshi bitandukanye kandi ntabwo buri gihe nzi ukuri uko ari ko n’ikitari ukuri, ariko nzi ko uri ukuri. Mfasha kugutega amatwi no kwumva ibyo uvuga. Ndagusaba ngo unyobore kumva ibintu bizubaka kwizera kwanjye. Uyu munsi ndakwiringiye bundi bushya. Amen.
Byanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Mutarama 2021