N’utuntu Duto Ni Ingenzi

“Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’” Matayo 25:23

Mu mezi abiri ashize umugabo wanjye yaguze igitabo ntari narigeze numva. Natunguwe no kumenya ko ari icy’umukristo uzwi. Icyo gitabo kitwa ‘Ibyanjye birusha ibindi kuba byiza kubw’icyubahiro cye’ cyanditswe na Oswald Chambers. Nzi neza ko benshi muri mwe mukimenyereye. Igitabo kigizwe n’ibyanditse bya buri munsi byiza. Uyu munsi, ariko, sinshaka kuvuga kuri Oswald, ahubwo ku mudamu we watumye iki gitabo kibaho bikanamutera kuba icyamamare.

Ntiyari azwi cyane mu gihe cye, kandi hasohotse ibitabo bitatu gusa byitirirwa izina rye. Yigishije ahanini Ijambo ry’Imana. Mu gihe yabikoraga, umugore we, Biddy, yicaraga inyuma mu cyumba akandika amagambo ye, akoresheje amagambo ahinnye. Igihe Oswald yapfaga mu 1917, nyuma yo kubagwa, Biddy yatekereje kwandukura inyandiko ze ngufi no kuzitangaza nk’ibyo kwifashishwa igihe umuntu asenga Imana. Yatahuye ko umuhamagaro we wari uguha isi amagambo y’umugabo we.

Buhoro buhoro akazi ke karamamaye kandi izina rya Oswald Chambers ryaramenyekanye cyane kw’isi yose. Igihe Biddy Chambers yapfaga, yari amaze gusohora ibitabo bigera kuri mirongo itanu byitirirwa izina ry’umugabo we. Icyankoze ku mutima cyane muri iyi nkuru ni uko, yari umwizerwa cyane mu gukora ibyo Umwami yamuyoboye gukora, akandika, ndetse n’uburyo yabikoresheje kugira ngo ahe umugisha umubiri wa Kristo, nyuma y’urupfu rw’umugabo we. Kubera we, nubwo hashize imyaka ijana, wowe nanjye dushobora gusoma ibyo Oswald yigishije.

Ibintu dukora uyu munsi bishobora kuba bisa nkibidafite agaciro cyangwa akamaro kanini. Uwiteka ashobora kuba adusaba gukora ikintu, nubwo tutazi neza impamvu tugomba kubikora. Ariko nta kintu gipfushwa ubusa mu bwami bw’Imana. Uwiteka yashoboye kubiba ‘imbuto’ za Biddy azikoresha mu gusarura umusaruro w’ejo hazaza mu mitima y’abantu benshi.

Ntitukisuzugure ubwacu n’ibintu dukora. Dushobora gutekereza ko byoroshye cyane bitagira ingaruka zirambye k’umuntu. Ariko ‘Ibyo Imana ikora byose, bihoraho iteka‘ (Umubwiriza 3:14). Binyuze mu kumvira kwacu mu gukora utuntu duto, Ishobora gutanga umusaruro mwinshi mu buzima bw’umuntu, haba mu muntu umwe cyangwa benshi. Reka tube abizerwa mu gukora utu tuntu duto, kandi, ntawe ubizi, wenda nyuma y’imyaka ijana, umuntu ashobora kutuvugaho n’ibikorwa byacu mu bwami bw’Imana.

Gusenga: Urakoze, Mwami, kuba ufite umugambi k’ubuzima bwanjye. Urakoze ku bintu byose ‘bito’ Umfitiye gukora. Ndagusenga ngo umfashe kukwumva, kugira ngo menye ibyo aribyo kandi numvire kubikora, mu Izina rya Yesu, Amen.

Byanditswe na Yulia Kariuki, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *