Shyira mu Bikorwa Kwizera Kwawe. Bikore!

“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.” Abaheburayo 11:1

Bibiliya isobanura neza ko ‘Kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri‘, kandi mu kwizera kwabo ba sogokuruza bo kwizera babonye raporo nziza ku Mana (Abaheburayo 11: 1-2). Mu yandi magambo, kwizera kugera imbere kugasingira ibyo Kristo yaduhaye, kugira ngo bibe impamo mu buzima bwacu, tutitaye k’uko ibintu bisa kose. Abaheburayo 11, hakomeza hatondekanya uburyo ibi byabaye impamo mu buzima bw’abagabo n’abagore benshi, bavuzwe mu byanditswe Byera, batinyutse kubishyira mu bikorwa. Umugore ufite ikibazo cyo mu mugongo yabivumbuye ubwo yaramburaga ukuboko agakora ku gice cy’umwenda wa Yesu, ubwo yari agiye gukiza umukobwa wa Yayiro (Luka 8: 43-48). Kuba hari undi muntu wari uri mu bitekerezo bya Yesu muri ako kanya ntibyamubujije. Kuri uyu mugore byagombaga kuba ubu cyangwa ntibizegere biba na rimwe. Yari yarakoresheje amafaranga ye yose ku baganga, ariko ntacyo byamufashije, nuko rero Yesu ni we wari ibyiringiro bye bya nyuma.

Uku niko ikibazo cye kihutirwaga byatumye amuturuka inyuma mu kivunge cy’abantu maze yigira imbere, akoresha akanya k’amahirwe yari abonye, maze akuramo gukira kwe akoresheje kumukoraho. Ako kanya Yesu yahise amenya ko hari umuntu wakoresheje kwizera kwe, kuko byamubujije gukomeza urugendo rwe, ahita abaza ati: “Ni inde unkozeho?“. Abigishwa ntibashoboye kumva ikibazo cye, kubera imbaga y’abantu bamubyiganiragaho, ariko Yesu yari azi ko imbaraga imuvuyemo kandi ko yifuzaga cyane ko ahamya ku mugaragaro ibibaye (Luka 8:46).

Mu kanya gato yakiriye gukira kwe. Kwizera kurenga ibice biboneka. Gukorera mu bice by’umwuka kandi kugatuma ukuboko kw’Imana gukora kugahindura ibidashoboka bigashoboka. Ibyo ari byo byose ukeneye Imana uyu munsi, ushobora kuyizera ko yabikora. Ukurikije uko ibintu bimeze, rimwe na rimwe izahita isubiza ikifuzo cyawe, cyangwa ishobora kugusaba gukomeza kuyizera ikindi gihe gito. Niba igisubizo cya none ari oya, uzabona amaherezo ari ukubera ko Imana ifite ikintu kiza mu bitekerezo byayo kuruta uko wabiteganije mbere. Ibyo ari byo byose, uzavumbura ukuri kw’ibyo marayika yabwiye Mariya ngo ‘ku Mana byose birashoboka‘ (Luka 1:37). Ubuhamya bw’Ibyanditswe ni uko Imana yishimira abakoresha kwizera kwabo mu Ijambo ryayo. Ntutinye rero. Byakire! Gira ubutwari! Uzabona ko Imana ari umwizerwa kubyo yasezeranije.

Gusenga: Urakoze, Mwami, kubw’ijambo ryawe rinshoboza gutera imbere no gukoresha kwizera wampaye. Mu gihe bisabwa gutera intambwe yo kwizera, mfasha kuyitera mu mbaraga z’Umwuka w’Uwiteka, kugira ngo ikuzo n’icyubahiro cy’Izina ryawe bibe. Mu Izina rya Yesu, Amen.

Byanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *