Yafashwe mu Gatereranzamba ka Nyina wa Nzamba

“Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.” Zaburi 43:5

Muri Bibiliya ya NKJV y’icyongereza, Zaburi ya 43 yitwa: Isengesho ryo gusenga Imana mu gihe cy’ibibazo. Nzi neza ko benshi muri twe bashobora kumva icyo igihe cy’amakuba kivuze. Ubuzima buzana n’ibibazo byinshi kandi umwanzi nta gahenge na gato aduha; ahora agerageza kudutega igihe cyose abishoboye. Ariko Ijambo ry’Imana ni isoko nini kandi ikungahaye ku nama n’ubuyobozi bwiza, uko ikibazo cyawe cyaba kimeze kose. Iyo ibibazo bibaye, inzira nziza yo kunyuramo, ni uguhindukirira Uwiteka. Zaburi 121: 1-2: ‘Nduburira amaso yanjye ku misozi – gutabarwa kwanjye kwava he? Gutabarwa kwanjye kuva k’Uwiteka waremye ijuru n’isi ‘.

Iki ntabwo ari igisubizo kihuse na gato, ariko mu guhindukirira Uwiteka mu bibazo byacu, tuba turimo turamutumira mu bihe turimo kandi tumwemerera kutwereka icyerekezo twahitamo n’intambwe tugomba gutera. Bidufasha kandi gukomeza urugendo no kuvugurura ibyiringiro byacu iyo dusitaye mu nzira.

Mperutse kumarana umwanya n’umuntu wafashwe mu kwirukanka k’ubuzima. Yarengewe n’ubwinshi bw’imirimo afite, ari guhura n’ibibazo by’ubukungu, arwana n’ikibazo cy’umunaniro, ibibazo by’imibanire mu muryango biramuhangayikishije, yari atentebutse cyane. Ikigeretse kuri ibyo byose, yari afite kwicira urubanza kubwo kutagira igihe cyo kumarana n’Imana. Ubwo rero, agaterera nzamba kakaba karatangiye, kubika ubuzima bwacu kakabuhinduriza.

Hagati muri ibi byose, Uwiteka arambura ukuboko kwe ati: ‘Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange, ndabaruhura‘. (Matayo 11:28). Umwami ntazigera aguciraho urubanza, kandi ntazakongereraho imitwaro no kwicira urubanza; nta na rimwe. Umutima wa Data ni ukugufasha no kuba hafi yawe mu rugendo rwawe.

Mu buzima bwanjye bwite, maze imyaka myinshi ndwana n’ikibazo runaka. Amasengesho adashira ahubwo bigasa nk’aho birushaho kuba bibi. Ni byo, nararushye kandi ndumirwa. Numvaga narakoze ibyo nashoboraga byose, narasenze amasengesho yose, ngacira bugufi Umwami, ngasaba ubufasha aho nshoboye ariko ntihagira igihinduka. Noneho umunsi umwe, mu gihe cyo gusengerwa, Umwami anyereka gato kubyerekeye urugamba rwanjye. Noneho ku nshuro ya mbere mu myaka, mbona impinduka. Biracyari urugendo, ariko hamwe n’amahoro menshi.

Ntugacogore, reba hejuru ushake aho hantu hatuje hamwe n’Imana, n’iyo kaba akanya gato. ‘Tuza kandi umenye (menya, usobanukirwe) ko ari jye Mana. Nzashyirwa hejuru mu mahanga! Nzashyirwa hejuru mu isi ‘(Zaburi 46:10, AMP). Nturi wenyine. Azakwereka inzira. Niba ushobora kumva icyo gufatwa mu gatereranzamba ka nyina wa nzamba bivuzee, birashoboka ko wifuza gusenga isengesho rikurikira.

Gusenga: Data, Ndambiwe uru rugamba kandi sinzi inzira isohoka muri ubu butayu. Mbabarira kugerageza kubikemura ku giti cyanjye mu buryo bwanjye bwite. Nyemerera umfashe kandi unyereke inzira igana imbere. Mpisemo kukwizera no kwizera ko utazigera undeka cyangwa ngo untererane. Ongera uvugurure ibyiringiro byanjye, kandi amaso yanjye akugumeho. Amen.

Byanditswe na Annalene Holtzhausen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *