“Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.” Abafilipi 4:6-7
Amakuru meza twese dushaka kumva ntabwo agaragara nonaha. Amakuru ya buri munsi yibanda kuri koronavirusi ibangamiye imibereho yacu muri byose. Ntacyo dushobora kubikoraho. Turi mu bibazo byatugizeho ingaruka twese mu buryo bumwe cyangwa ubundi; kuri bamwe ingaruka zarakabije. Ubwoba bwabaye amarangamutima yiganje atwambura amahoro.
Aho twasomye uyu munsi ni itegeko kandi ni isezerano. Dutegekwa kutiganyira no kuzanira amasengesho yacu Imana dushimira. Isezerano n’uko amahoro arenze imyumvire y’abantu azuzura imitima yacu n’ibitekerezo. Ibi bivuze ko amarangamutima yacu n’ibitekerezo byacu bizaba mu mahoro. Ni amahoro isi idashobora kumenya cyangwa gukuraho, kuko ni amahoro ndengakamere akomoka mu bucuti bwimbitse n’Imana.
Intambwe ya mbere mu nzira y’amahoro ni ukugirana amahoro n’Imana (Abaroma 5:1). Mu gihe tugeze ku musaraba mu kwizera dufite imitima yihannye, twakira imbabazi no kwemerwa kubera ibyo Yesu yakoze ku musaraba. Amahoro y’Imana ahita aterwa mu mitima yacu kandi tugira itangiriro rishya. Ni amahoro aduha ubuntu bwo kubana amahoro natwe ubwacu hamwe n’abandi.
Amahoro ni impano yo gusezeranaho ituruka kuri Yesu. Iminsi mike mbere y’umusaraba, yasezeranije abigishwa be ati: ‘Mbasigiye amahoro; amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye‘ (Yohana 14:27). Amahoro ya Yesu arenze ibihe turimo. Yihanganira igeragezwa ry’iminsi kandi akomeza adahungabanyijwe n’umunezero cyangwa intimba. Yesu ni Umwami w’amahoro. Yaje gukiza, kugarura ubuzima no gusana ubuzima bwacu bwangiritse. Yaratuburiye ati: ‘Mu isi mugira umubabaro! Ariko nimuhumure nanesheje isi’ (Yohana 16:33).
Nubwo ubuzima bwaba bugoye bute, twahamagariwe kugira icyerekezo cy’iteka. Yesu azagaruka. Iki ni igihe cyo kuba abantu b’Ubwami, amaso yacu n’ubwenge bwacu byerekeye kuri Yesu, tureba kandi dutegereje kugaruka kwe. Petero yaranditse ati: ‘Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye‘ (2 Petero 3:14). Ndashaka kongeraho nti, ‘hagati yanyu‘.
Gusenga: Data, warakoze kohereza Yesu, Umwami w’amahoro, n’isoko nyakuri y’amahoro. Kubw’Umwuka wawe, ndakwinginze ukuze kwizera no kukwiringira mu bihe byose by’ubuzima muri njye, kugira ngo nkorere ibyiza byanjye n’icyubahiro cyawe. Mpa icyerekezo cy’iteka cy’Ubwami bwawe. Ndakwinginga ngo, ‘Ubwami bwawe buze, icyo ushaka gikorwe’ mu buzima bwanjye, kinanyuze mu buzima bwanjye, mu gihe ntegereje ko Yesu agaruka. Nzanye isengesho ryanjye mu Izina rye. Amena.
Byanditswe Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Gashyantare 2021