Guhindura Uko Wari Uhagaze

“Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.” Yesaya 43:19

Hamwe n’ibintu byose byabaye muri 2020 n’icyorezo dufite ubu, habaye impinduka nyinshi. Byinshi mu byahindutse byatewe n’amabwiriza yo kwirinda no gukenera gukora ibintu mu buryo butandukanye kugira ngo ibintu bigume uko bisanzwe. Mu yandi magambo, zimwe mu mpinduka twahuye na zo ntabwo zabaye ibisubizo by’amahitamo yacu.

Impinduka akenshi ziragora kuko zidusaba imbaraga kugira ngo twimenyereze ibintu ‘bishya’. Ikintu ‘kizwi’ gihora cyoroshye kuruta ikintu ‘gishya’. Ukurikije inkoranyamagambo n’ubusobanuro, ‘guhindura impagarike’ ni uguhindura umwanya cyangwa icyerekezo, kugenda, kwimuka, kuvana ibintu aho byari bimenyerewe kuba, cyangwa kwimura. Imana yamye ihindura aho ibintu biri n’icyerekezo ngo bibe byiza kurushaho, akenshi ikenera ‘kutwirukana’ aho twumva dutekanye igashyiraho inzira.

Ahantu hose muri Bibiliya Imana yakoresheje impinduka kugira ngo yohereze abantu mu bintu bishya ifite mu bitekerezo byayo. Yategetse Aburamu gupakira umuryango we akava iwabo muri Uri akajya ahantu Imana izamwereka (Itangiriro 12). Ntabwo yahawe ikarita cyangwa ngo yerekwe aho hantu. Nyamara, yumviye Imana, aba se w’amahanga aba na sekuruza wa Mesiya, Yesu.

Yozefu yari umuhungu Yakobo yakundaga cyane, bituma bakuru be bamugirira ishyari ryinshi. Amahirwe yigaragaje, yagurishijwe na bakuru be mu bucakara, ajyanwa mu Misiri, amaherezo ajugunywa muri gereza, kuko yanze guteshuka ku gukiranuka kwe. Gusa nyuma y’aho yazamuwe mu mwanya w’ubuyobozi aba uwa kabiri ukurikira Farawo (Itangiriro 37-50).

Gideyoni yahamagawe ahantu yari yihishe afite ubwoba ngo ajye kuyobora ubwoko bw’Imana kugira ngo batsinde mu bitangaza abanzi babo babakandamizaga, bahanganye n’ibibazo bikomeye (Abacamanza 6:1-7:25).

Abigishwa ba Yesu bose bahamagariwe kumukurikira, batazi neza ikizaba kirimo, cyangwa icyo bizabasaba. Aba bantu bose basize ibintu ‘bizwi’ kubera ibintu ‘bishya’ Imana yabahamagariye.

Ibintu bidukikije byarahindutse cyane kandi bishobora kudusaba gutera intambwe mu bitazwi kugira ngo dushobore kwimurwa kubw’ikintu ‘gikurikiraho’ Imana yaduteguriye. Yesaya 1:19 hagira hati: ‘Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu‘. Aburamu yashoboraga kwanga kuva mu buzima bwe, bwari burimo ubutunzi mu mujyi yavukiyemo, Uri. Yozefu yashoboraga kuba umunyamujinya wo kwihorera kubera akarengane yakorewe. Gideyoni yashoboraga guhitamo kuguma mu mutekano w’aho bengera divayi, aho yageragezaga kurinda imyaka ye ibitero by’abanzi. Abigishwa ba Yesu bashoboraga kwibera mu mutekano, ntibamukurikire. Muri buri kintu cyose, ikintu ‘kizwi’ cyari kuba cyarateye abo bagabo kwigumira aho no kutagira icyo bakora muri gahunda nini Imana yari ibafitiye ndetse n’ibisekuruza bizaza.

Ntabwo tuzi icyo ejo hazaza habitse, ariko tuzi Yesu Kristo – Umwe ‘uri uko yari ari ejo, uyu munsi ariko ari, ari nako azahora iteka ryose‘ (Abaheburayo 13: 8). Ntiyigera ahinduka, nyamara ahora yimuka! Azi imperuka kuva mu ntangiriro, kandi, niba tumuzi – tumuzi by’ukuri – tuzumvira kandi dukandagire mu kintu ‘gishya’ Imana idufitiye. Tuzamwiringira byimazeyo, tuzi ko azadutera kumvira kwera imbuto z’Ubwami bwe. Niba tubyemera kandi twumvira, ntawavuga uburyo Imana yadukoresha kugira ngo tuzane impinduka mu miryango yacu, inshuti, abaturanyi, imiryango, ndetse amaherezo, ibisekuruza bizaza.

Birashoboka ko wifuza gusenga hamwe nanjye iri sengesho rikurikira.

Gusenga: Mwami, ndagushimira ko uzi iherezo kuva mu ntangiriro, kandi ko uri umwizerwa kandi uhoraho mu gihe umuntu atazi ibiri kuba n’ihindagurika. Niteguye kuba igikoresho mu kuboko kwawe muri iki gihe cyuzuye ibintu bidasobanutse, kugira ngo mpindure ubuzima bw’abo uzana mu nzira yanjye. Nyagasani, mfasha kubona no kugenda mu ‘kintu gishya’ ugiye guhishura muri iki gihe. Ndakwiringiye, Mwami. Amena.

Byanditswe na Christel Baxter, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *