Impano z’Umwuka Wera

“Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.” 2 Timoteyo 1:6

Muri ibi bihe bitoroshye ni byiza kwiyibutsa ko Umwuka Wera tumuhabwa ava ku Mana kandi atuye muri twe uyu munsi. Yesu yabwiye abigishwa be ati: ‘Muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira‘ (Ibyakozwe 1:8). Mu gusohoza iri sezerano, benshi muri twe twabonye umubatizo n’impano z’Umwuka Wera kandi dushobora guhamya uburyo ubuzima bwahinduwe na byo. Ahari twakagombye kwibaza ikibazo niba tucyumva Umwuka Wera akigenda mu buzima bwacu uyu munsi kandi tukibona impano ze zikora mu buzima bwacu.

Mu ibaruwa yandikiye Timoteyo, Intumwa Pawulo arahamagarira Timoteyo kwatsa impano Imana yamuhaye (icyo gihe Pawulo yamurambitseho ibiganza). Niba tuzi ko Umwuka Wera yaduhaye impano kera, ahari igihe kirageze cyo gusaba Uwiteka kongera kubyutsa izo mpano. Tugomba kwibuka ko impano atari ibihembo by’ibikorwa bikomeye twakoze cyangwa ibyo dukorera Umwami cyangwa no gukiranuka. Nta muntu n’umwe ukwiriye ko yakwakira impano z’Umwuka Wera.

Ndakuze bihagije kugira ngo nibuke ko papa ubwo yashakaga kwatsa umuriro w’amakara mu cyumba cy’uruganiriro ngo ugurumane yakoresheje ikinyamakuru kinini agishyira hejuru y’umuriro. Nk’ako kanya umuriro warazutse usubirana ubuzima. Iyo ataza gukora iki gikorwa, umuriro wari kuzima burundu.

Iyi ni yo shusho nshaka gusangira nawe uyu munsi kugira ngo ngushishikarize kutirengagiza ibyo Umwuka Wera yaguhaye. Ni gute Umwuka Wera akora mu buzima bwawe uyu munsi kandi impano ze zigakora mu buzima bwawe? Niba wumva hari ikintu cyasinziriye cyangwa cyagagaye, egera Uwiteka hanyuma umusabe kubyutsa umuriro mushya. Ntibyaba byiza se kubona bisumbyeho impano z’Umwuka Wera mu buzima bwacu, mu matorero na minisiteri? Ni mu gihe gusa twegereye Imana twicishije bugufi tuyiyegurira kandi tukakira Umwuka Wera bushya mu buzima bwacu, ni bwo yongera kubyutsa imitima yacu akatsa impano ze muri twe.

Uribuka ibyanditswe bya Petero ku irembo ryiza hamwe n’umuntu umugaye? Petero yaravuze ati: “Ifeza n’izahabu ntabyo mfite; ariko icyo mfite ndakiguha; mu Izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti haguruka ugende” (Ibyakozwe 3: 6, KJV). Petero yari azi ko Imana ikiza kandi afite impano yo kwizera ibitangaza. Gukira kwakurikiyeho kwari gutangaje.

Reka twibaze imbere y’Imana niba hakenewe kwatsa impano zayo muri twe uyu munsi. Reka tube abantu basonzeye kubona imbaraga nyinshi z’Imana zikora muri iyi si binyuze mu bimenyetso n’ibitangaza – ngo abandi bantu benshi bizere Imana yacu ikora ibitangaza – kubw’icyubahiro cyayo!

Gusenga: Data, dufashe kuzana umutima wicisha bugufi kandi umenetse ugushaka mu bucuti bwimbitse. Dufashe kubyutsa impano zawe z’Umwuka Wera muri twe kugira ngo dushobore gutembera mu bubasha bwawe kandi dukore ibyo wakoze. Turagukunda kandi twifuza kukuzanira icyubahiro, mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na  Jill Southern, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *