Mushya Uko Bukeye

“Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini.” Amaganya Ya Yeremiya 3:22-23

Inzu yacu ireba gato iburasirazuba bw’amajyepfo, bivuze ko, mu gihe cy’itumba, dushobora kubona izuba rirashe. Muri iki gitondo, byasaga neza kuko izuba ryazamutse hejuru y’imisozi itonyanga urubura duteganye, yakubitaho ukabona ari nk’ibishahi bya zahabu mu bicu.

Nkimara kubibona, natekereje kuri aya magambo azwi cyane yo mu Maganya. Igitabo cyose gisobanura amatongo ya Yerusalemu n’agahinda ka Yeremiya kubyabaye byose. Nyamara, mu mutima w’agahinda ke, atangaza urukundo rw’Imana, impuhwe zayo, n’ubudahemuka bwayo, ‘bishyashya buri gitondo‘.

Ineza yuje urukundo! Ni iryo jambo rizwi cyane ry’Igiheburayo, ‘chesed’ (soma cesedi), urukundo rw’amasezerano rw’Imana. Malcolm Smith, mu gitabo cye, Imbaraga z’isezerano ry’amaraso, asobanura iri jambo muri ubu buryo, ‘Imana ikomeza ijambo ryose kandi itanga imigisha yose yasezeranije’. Yeremiya abishyira mu bwinshi – ‘ineza yuje urukundo’ – kuko Imana itugaragariza urukundo rwayo buri gihe.

Impuhwe ze. Iri jambo ryerekana urukundo rw’umumama ku mwana we w’agahinja. Ryuzuye ubwuzu. Rivuga uburyo yiteguye guhaza ibyo dukeneye byose. Mu Giheburayo, iri jambo riri mu bwinshi, naryo: Impuhwe z’Imana. Icyo twaba dukeneye cyose, Afite impuhwe zikwiranye na cyo. Igihe Sue yari mu bitaro by’ababyeyi nyuma yo kubyara umukobwa wacu, iyo umwana umwe yariraga nijoro, abamama bose barakangukaga. Imana na yo imeze gutya. Iyo yumvise umwe mu bana bayo ayitakiye, Ihita yihuta. Muby’ukuri, Yo Irarenze, kuko Itigera Isinzira.

Noneho, hariho ubudahemuka bwayo. Ijambo ry’Igiheburayo risobanura imbaraga no gushikama. Imana ihora ikomeza ijambo ryayo kuko itigera ihinduka. Ni ‘Se w’imicyo yo mu ijuru, udahinduka ngo agire n’igicucu cyo guhinduka‘ (Yakobo 1:17).

Ejo hashobora kutazana indi mirasire y’izuba ikayangana rirashe – hashobora kuba hatose kandi hasa nabi. Ariko izuba rizaba rihari. Uko nakumva kose meze, ineza yuje urukundo y’Imana iracyahari, n’impuhwe zayo, n’imbaraga zayo zose zizewe ndetse no gushikama kwayo.

Ubu, turi mu isi ifite ibibazo cyane. Kandi, birashoboka ko ibihe byawe bwite bigoye. Ariko Imana ntabwo ihinduka. Ifite imbaraga zose nk’iz’urutare rukomeye, n’ubwuzu bwose bw’umumama wuje urukundo. Nkuko Yesaya abivuga: ‘Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa! ‘(Yesaya 49:15). Ineza yuje urukundo n’imbabazi zayo ntibirangira. Bihora ari bishyashya buri gitondo. Ubudahemuka bwayo ni bwinshi – uyu munsi na buri munsi.

Gusenga: Data, urakoze ko, ibyo naba ndi kunyuramo byose, ibibazo byose mpura nabyo uyu munsi, Ufite igisubizo cya buri kimwe. Ndagushimira kubw’ineza yawe yuje urukundo, impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe bwose. Mana yo kwizerwa, uyu munsi, nshyize byose mu maboko yawe. Amena.

Byanditse na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *