Bigire Ibyawe Ku Giti Cyawe

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” 2 Tim. 3:16-17

Kimwe mu bintu bishimisha cyane mu byanditswe byera, ni igihe byongewemo imbaraga n’Umwuka Wera maze utuvungukira tukava ku maso yacu tukabasha kureba no gusobanukirwa n’ibintu byamye biriho, ariko tutigeze tubona mbere. Mu buryo butunguranye, amagambo aducumita mu mitima, maze tukumva ubutumwa bwihariye kuri twe buva mu Ijambo. Tukabimenya nta gushidikanya ko Imana irimo kuvugana natwe kubyo turimo gucamo muri icyo gihe binyuze mu Ijambo ryayo.

Imana ishaka rwose ko Ibyanditswe bibwira umuntu ku giti cye. Isi yaremwe binyuze mu ijambo ryayo, kandi Yesu ni we Jambo ryayo ryahindutse umubiri. Nta kintu gishobora kugirwa ibyo umuntu ku giti cye kuruta Imana idusanga mu ishusho y’umuntu. Umugambi wayo ugaragaza neza ko ishaka kuvana muri twe igisubizo cyacu bwite kandi natwe tukagira umubano bwite na Yo.

Ushobora gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana ku giti cyawe mu buzima bwawe ukoresheje isengesho. Dushobora gufata ibyanditswe Umwuka Wera yatweretse kandi tukabigira ibyacu tubisengeramo. Urugero, Byaranshimishije rwose umwaka ushize ubwo nasomaga Abaroma 12 muri Bibiliya isobanura. (Akenshi gusoma imirongo mu busobanuro butandukanye bitera kumenya neza ibisobanuro byayo, ni byo byambayeho).

Numvise nyobowe guhimba isengesho rya buri munsi no gutangaza muri ryo, ngamije gutangaza ijambo ry’Imana no gushimangira ukuri kw’iryo jambo mu bugingo bwanjye. Ndasangira nawe iri sengesho nk’urugero rw’uburyo bwo guhindura Ibyanditswe ibyawe, nubwo bigaragara ko Umwuka Wera ayobora buri wese ku giti cye.

“Niyeguriye byimazeyo umubiri wanjye, ubugingo bwanjye n’umwuka wanjye mu kwizirika ku Mana (umurongo wa 1). Ntabwo nzemera ko ntsindwa n’ikibi (umurongo wa 21), ariko nzishima mu byiringiro kandi mpora nsenga (umurongo12). Nzarabagirana kandi natswe n’Umwuka (umurongo wa 11), kuko Imana ari icyubahiro cyanjye n’ibyishimo byanjye. ”

Ikindi cyanditswe kiza nabonye vuba aha ni Yesaya 59:19 muri Bibiliya irimo ubusobanuro (Amplified Version). Isengesho ryanjye ryabaye, “Mwami, umwanzi araza nk’umwuzure. Mwuka Wera, uzamure amahame amurwanya hanyuma uze nk’umugezi wihuta ku buryo umwuka w’Uwiteka utuma ahunga. ”

Ndagushishikariza gusaba Uwiteka ibyanditswe ushobora gusenga muri ubu buryo kandi nshobora guhamya nkurikije urugero rwanjye ubwanjye ko uzamenya imbaraga z’Imana mu buryo bushya.

Gusenga: Urakoze, Mwami, kubw’imbaraga z’ibyanditswe, byahumetswe nawe. Nyemerera uvugane nanjye mu ijambo ryawe kandi ubigire ibyanjye bwite kurushaho buri munsi. Mu Izina rya Yesu. Amen.

Byanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *