Muri Kristo

“Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho. Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.” Yohana 14:19-20

Ese bisobanura iki mu by’ukuri kuba ‘muri’ Kristo? Umuntu yigeze kubisobanura gutya: Niba so, sogokuru cyangwa sogokuruza (ukurikije imyaka ufite), yaba yariciwe muri imwe mu ntambara, ntiwari kubaho. uba warapfanye na we, kuko wari ‘muri we’. Urubuto rwawe rwari muri we. Icyo uri cyo n’uwo uri we, n’igihugu ufitiye ubwenegihugu, byose yabigizeho uruhare.

Twese twari ‘muri’ Adamu igihe yacumuraga ku Mana mu busitani (reba inkuru mu Itangiriro 3), bityo twese twagizweho ingaruka na kiriya cyaha. Icyo Imana yadukoreye kwari ukudushoboza, niba tubishaka, kwimurirwa muri Kristo kandi ‘muri’ We twabambanywe na We (nkuko twari kuba twarapfanye na sogokuruza mu ntambara) kandi, icy’ingenzi, twazukiye mu buzima bushya hamwe na We, bidukura mu murage wa kera w’icyaha uva kuri Adamu. Haleluya!

Urundi rugero rw’inkuru ni Mefibosheti muri 2 Samweli 9. Igihe Dawidi abaye umwami byari byitezwe, muri iyo minsi, ko azashakisha kandi akica abakomoka ku mwami Sawuli bose kugira ngo batagerageza kumurwanya no kongera gufata ubwami. Ariko rero, yari yarakunze se wa Mefibosheti Yonatani (igikomangoma cy’ikamba) kandi bari baragiranye amasezerano yo kurindana (1 Samweli 20).

Igihe isezerano ryakorwaga, Mefibosheti yari ataravuka ariko, byanze bikunze, yari ‘muri’ se nk’uko twari tumeze igihe ababyeyi bacu babayeho mu ntambara. Hanyuma, Dawidi aramushakisha, Mefibosheti atinya ko yakwicwa. Ariko, Dawidi amujyana mu ngoro ye nk’umuhungu we amwitaho. Yari ari mu isezerano Dawidi yagiranye na se, kuko icyo gihe yari ari ‘muri’ Yonatani.

Kuba ‘muri’ Kristo bivuze ko dushobora kwishimira imigisha Kristo yadutsindiye mu Isezerano Rishya, kuba ibyaremwe bishya (2 Abakorinto 5:17), hamwe n’umurage mushya (Abaheburayo 9:15). Inshuro nyinshi dushishikarizwa ‘kuguma muri We’. Ntabwo ari ikintu dukeneye guharanira (nubwo hari ibintu byo gukora). Dukeneye gusa kubyishimiramo, no kuruhukira mu kuri ko turi ‘muri’ We, niba twaramenye ibyo yadukoreye tukamusaba ko tubyakira.

Gusenga: Urakoze, Mwami, ko dufite ubuzima bushya muri wowe, ko twapfanye nawe ku murage wa kera w’icyaha none dufite umurage mushya hamwe nawe. Dufashe gusobanukirwa icyo ibyo byose bivuze no kugendana nawe buri munsi mu buzima bushya, izuka dufite ‘muri’ Wowe. Amen.

Byanditswe na Dotty Cockcroft, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *