Ni Ubuhe Buryo Uhindukira?

“Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho. Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha. Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka” Abaheburayo 3:12-14

Umuyobozi w’itorero aherutse kuvuga ko yibaza uko itorero rye rizaba rimeze igihe bazaba bashoboye kongera guteranira hamwe nyuma y’icyorezo. Abantu bazakomeza gushikama mu kwizera kwabo, bakomeze guhuzwa n’ibitangwa kuri murandasi kandi bite ku bandi? Bamwe bazaba se baracitse intege cyangwa batanyuzwe kandi barahindukiye bava mu kwizera bahoze bahamya?

Icyorezo kimaze igihe kinini kandi turacyafite inzira ndende mbere yuko twisanzura tukongera kwihitiramo. Aho kubona ko iki ari igihe kibi, birashoboka ko dushobora kubibona nk’igihe cyiza mu gihe Imana ishoboye guhindura imitima yacu, aho igomba guhinduka, ikadutegurira imigambi yayo y’ejo hazaza. Icyifuzo cyayo iteka ni ukutwiyegereza kandi rimwe na rimwe ibi biva mu bigeragezo.

Umuburo wo guhindukira ukava ku Mana ni nk’urudodo runyura muri Bibiliya. Umwanditsi w’icyanditswe cyacu uyu munsi yari afite umwete ubwo yandikiraga itorero ryanyuze mu bihe bikomeye no gutotezwa. Yabibukije ko, igihe Mose yari amaze igihe kinini ku musozi imbere y’Imana, yakira amategeko, Abisiraheli bahindukiye bava ku Mana nzima, bakora ikigirwamana baragisenga (Kuva 32). Ibigirwamana buri gihe bisimbura ikintu cy’agaciro dushobora kugira – umubano wimbitse n’Imana.

Guhindukira ukava ku Mana ntabwo buri gihe ari ikintu kibaho gitunguranye. Ariko buri gihe bitangirira mu mutima kandi bishinze imizi mu kutizera. Ibi bidutera kwanga cyangwa guteshuka ku kuri tukakuvanga n’ibinyoma. ‘Kuvanga’ ni ijambo ‘ry’imbere’, rikoreshwa mu kwinjiza ibintu binyuranyije n’ijambo ry’Imana n’umutima w’Imana. Akenshi mbere yo kuva ku Mana dushobora gutana (Abaheburayo 2: 1). Ikintu gitangaje mu gutana uva ku mana n’uko dutana kandi ntitumenye ko turimo gutana. Ikintu kibi kijyanye no gutana ni uko dushobora gutembanwa n’umugezi ukatugeza mu mazi yuzuye ibyondo, aho dusanga tujya kure y’Imana, aho kuyegera.

Niba Yesu ari uwo avuga ko ari we, tugomba kumva ibyo avuga, tukita cyane ku kuri mu ijambo rye kandi tukaryinjiza mu mitima yacu, kugira ngo tutazahindukira tukamuvaho. Mubisanzwe hariho ibimenyetso bizwi byo guhindukira uva ku Mana. Dusanga twatakaje kumva urukundo rwe, umunezero n’amahoro kandi tutakimwitayeho. Kubw’ibyo, tukaba tugisunikwa n’ibintu bifite akamaro kanini. Biroroha guhisha, kuburanira cyangwa gushyira mu gaciro icyaha, gikeneye kugira icyo gikorerwa ku musaraba, kugira ngo dusubizwe kuri We. Iyo duhindukiye biroroshye guteshuka ku myizerere yacu, kuko icyaha kitaduhangayikisha nkuko byagendaga igihe twagendanaga na Yesu.

Iyo tumaze kumenya ibimenyetso byo guhindukira tuva ku Mana nzima, kubwo kwihana, dushobora kujya mu nzira inyuranye tukayihindukirira. Kwihana ni umubabaro mwinshi, Umwuka Wera ashyira mu mitima yacu. Iduhindurira ku musaraba kugira ngo dusukurwe, tubabarirwe kandi tugire itangiriro rishya mu bitekerezo bishya. Uko waba wiyumva kose uyu munsi, cyangwa ikindi kintu cyose ushobora kuba uhanganye na cyo, ibuka ko Yesu ari cyo ukeneye cyonyine Noneho, ntukamuveho ngo ushakire ahatari ho kugira ngo ibyo ukeneye bigerweho. Muhindukirire azakugirira neza akwakire mu maboko y’urukundo.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndagusanze uyu munsi ndagusaba gusuzuma umutima wanjye. Urakoze kubw’ubuntu bwo kubabarirwa no kugarurwa binyuze ku musaraba. Mbabarira ibihe nakuvuyeho. Ubu ndaguhindukiriye ndagusaba guhindura no kuvugurura umutima wanjye. Nyemerera unyuzuze Umwuka wawe Wera bundi bushya kandi umfashe kubaho ubuzima bwanjye kubw’icyubahiro cya Yesu no kwagura ubwami bwe. Amena.

Byanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *