Kwihuza Neza

“Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?” Zaburi 42:1-2

Nk’abantu, twese twaremewe kugirana imibanire n’Imana na bagenzi bacu. Imana, kugeza ubu, ni yo muntu w’ingenzi dukeneye gusabana na we rwose binyuze mu kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu ku giti cyacu, utegeka kandi akaganza mu bice byose by’ubuzima bwacu.

Imiryango yacu n’inshuti na bo ni ingenzi cyane. Turabakeneye kandi baradukeneye, rero dushobora gukundana, gushyigikirana, gufashanya no guterana inkunga. Mu by’ukuri ni umugisha uva ku Mana.

Muri uyu mwaka ushize benshi muri twe basobanukiwe icyo bivuze gutakaza cyane guhura n’abo dukunda. Ikibabaje, kuri bamwe, kubabura byaviriyemo urupfu rw’umuntu ukundwa cyane rwose, kandi umutima wanjye uririra abo bababaye.

Kuri benshi, guhura n’umuryango n’inshuti byashobokaga gusa, (kubera kubuzwa na Covid) ukoresheje guhamagara kuri videwo, imeri na terefone cyangwa inzandiko udafite aho uhurira n’umuntu bisanzwe. Mu gihe nshimira kubw’ubu buryo bw’itumanaho, nta kintu cyagereranywa no kubabona imbonankubone.

Njye narwanye n’ibi ku giti cyanjye kandi nifuza cyane ndetse nkumbura cyane umunsi nzabasha kubona abo nkunda imbona nkubone nkabahobera cyane. Iminsi imwe n’imwe numva rwose ububabare mu mutima bwo gutandukanywa n’abo nari nsanzwe mpura nabo kenshi.

N’igihe twari twafunguriwe gato igihe gito mu mpeshyi ya 2020, twemerewe guhura, guhoberana ntibyari byemewe, bituma habaho urukuta rutagaragara, wumva utazi ibyo ari byo. ‘Koherereza umuntu’ umuhobero wo mu magambo gusa ntabwo bisa. Nzi neza ko atari jye gusa ufite amarangamutima nk’aya.

Ariko, numva bitoroshye, iyo nibaza nti: “Nifuza cyane bingana iki kubona Imana no guhura na yo? Uko kwifuza se kurenze ikifuzo mfite cyo guhura no guhuza n’abantu nabuze cyane muri iki gihe? Cyagombye kukiruta.

Tudafite aho duhurira n’Imana ntidushobora kugirana umubano wihariye na yo kandi ufite intego kandi na bariyeri itagaragara izabaho hagati yacu na Yo. Niba tudafitanye isano ikwiye n’Imana binyuze muri Yesu, ukuri ni uko tuzakomeza gutandukanywa na Yo ubuziraherezo. Ibyo ni uburyo bwo kureba ibintu budusubiza mu mwanya ukwiye kandi buteye ubwoba.

Natekerezaga kare uyu munsi, (bamwe muri twe turakuze bihagije ku buryo twibuka ibi!) ko mbere y’iminsi ya terefone tuvugana byoroshye, iyo washakaga guhamagara kuri terefone, wateruraga inyakiramajwi noneho uyikoresha (wari umuntu) , ntabwo yari mudasobwa) akakubaza numero wifuza guhamagara. Yamara gutanga icyifuzo cyawe, uyikoresha yaguhuzaga n’umuntu wifuzaga kuvugana nawe. Rimwe na rimwe, iki gikorwa cyatwaraga iminota mike, igihe imirongo ya terefone yabaga ihuze. Noneho, uyikoresha yagaruka ku murongo akavuga ati: “Ndimo kugerageza kukubonera umurongo”, cyangwa “Ndacyagerageza kuguhuza na we”, niba birimo gutwara igihe kinini kuruta uko byari byitezwe.

Biranejeje cyane kumenya ko nta gutegereza guhuzwa n’Imana. Irahari igihe cyose, amanywa cyangwa nijoro, kandi yishimira kutwumva. Yishimira kumva ijwi ryacu, mu gihe tuvugana na Yo mu masengesho, mu guhimbaza no kuramya. Amabwiriza ya Covid ntashobora kutubuza guhura cyangwa kugirana ubumwe n’Imana.

Ubu ni igihe kiza, (igihe kiza kurusha ibindi bihe) cyo guhuza neza n’Imana. Birashoboka ko ari ubwa mbere, cyangwa ahari hakenewe kongera guhuzwa na Yo, niba harabaye kujya kure yayo.

Gusenga: Mana Data, nje iwawe ubu natuye ibyaha byanjye, byahise, n’iby’ubu, nzi ko Yesu yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byanjye cyose kandi burundu igihe yapfiraga ku musaraba akazuka nyuma y’iminsi itatu. Ndashaka kuguma mpujwe nawe iminsi yanjye yose hano kw’isi, kugeza igihe uzampamagara mu rugo. Nk’uko imparakazi zahagira zishaka imigezi y’amazi mazima, reka umutima wanjye uhore wifuza kandi ukumbura byinshi kuri wowe mu buzima bwanjye buri munsi. Urakoze, Mwami. Amena.

Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Werurwe 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *