Inzira Isohoka

“Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru.” 2Timiteyo 4:18

Ubwo nasomaga uyu mugorongo nahishuriwe ko ushobora kuwusoma mu buryo bubiri. Pawulo yandikira Timoteyo avuga ko Uwiteka yamukiza ibikorwa bibi by’abandi. Ariko byantangaje ko ibisobanuro ari ukuri kimwe ku rundi ruhande. Uwiteka ashobora gukiza wowe nanjye mu bikorwa byacu bibi, ibyo tudashobora kwibabarira ubwacu, ibitazava mu bitekerezo byacu, umutimanama, ubuzima bwacu.

Uwiteka aratubabarira ku buntu iyo twihannye, ariko birashoboka ko umeze nkanjye. Nkunze kurwana no kwishinja. Birakugora kwibabarira no kutagira umujinya, kwishinja ndetse no kwiyanga? Niba ari byo, kuki utatekereza kuri uyu murongo uyu munsi.

Data wuje urukundo kandi ufite imbaraga ashobora kugukiza (n’abandi) ibikorwa byawe bibi n’ingaruka mbi zabo. Birumvikana ko adakuraho mu buryo bw’igitangaza ingaruka zisanzwe z’ibikorwa byacu, ariko afite ubuhanga bwo kuvana ibyiza muri buri kintu.

Ahari kubera ko kurema kwe kwagutse, no mu bihe bisa nk’ibidashoboka kuri twe, ashobora kubona inzira zidasanzwe zo guhindura ibintu byose ngo bitange ibyiza. Mu by’ukuri, nkeka ko akura umunezero mwinshi mu gukora ibyo! Nk’uko Pawulo abivuga mu Abaroma 8:28, ‘Kandi tuzi yuko  ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.’

Gusenga: Urakoze, Mwami, ko ushobora (kandi uzabikora) kundokora ibikorwa bibi byose, byaba byakozwe n’undi muntu bikangiraho ingaruka, cyangwa niba narabikoze ubwanjye. Urakoze ko ntagomba kwibabaza cyangwa kwikiza, ariko nshobora kugushakaho ubufasha uyu munsi. Amena.

Byanditswe na Grace Bull, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Werurwe 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *