Ukwiriye Umurimo

“Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” Yesaya 6:5

Birashoboka ko twese twifuza cyane guhura n’Imana hafi, kugira ngo tubashe kuyibona uko iri by’ukuri. Ariko, ku bantu bamwe bo muri Bibiliya, iyo babonaga Umwami bahitaga bagwa bubamye, barengewe n’umwanda wabo ugereranije no kwera kwayo. Mu murongo w’uyu munsi dusoma igisubizo cya Yesaya igihe yabonaga Umwami ku ntebe ye y’ubwami, mu bwiza bwe bwose no mu cyubahiro cye: “Mbonye ishyano! Ndapfuye we!

Agace kihariye k’umwanda kahangayikishije Yesaya muri ako kanya ni iminwa ye, n’iy’abantu babanaga. Kandi kariya gace nyine ni nako Imana yashakaga gukoresha. Yagombaga kuba umunwa w’Imana ku gisekuru cye, ahanurira Isirayeli n’amahanga abazengurutse. Kubw’uyu muhamagaro yari akeneye kuba igikoresho gisukuye, ni uko umuserafi yakuye ikara ryaka ku gicaniro atimukoza ku minwa, agira ati: “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.”(Yesaya 6: 7).

Kuri twe, kubaho nk’uko tubikora mu nyungu z’urupfu n’izuka rya Yesu Kristo, impongano no kwezwa kwacu ntibiva ku makara ashyushye ava ku gicaniro, ahubwo biva mu maraso ye yatumeneye. Hariho kweza icyaha muri rusange twakira iyo twizeye, hanyuma kuhagirwa bikomeza kubaho dushobora kubigira mu gihe tubikeneye n’uko tubikeneye. By’umwihariko, nizera ko Imana ishaka kweza impano iyo ari yo yose twahawe na yo, kugira ngo isukirirwe kuyikoresha. Urugero, abantu bafite impano z’umuziki bashaka kugira uruhare mu kuramya bashobora gukenera gusaba Uwiteka kweza no gutunganya izo mpano ho imyanda y’isi, mbere y’uko binjira mu matsinda yo kuramya. Abafite impano yo kwigisha bashobora gusaba Imana kweza iyo mpano bayiyiha kugirango ikoreshwe mu kwera kwayo, n’ibindi.

Kuri Yesaya, werejwe kuba umuhanuzi w’Uwiteka, iminwa ye ni yo yari ikeneye gukorwaho no kwezwa. Uku kwari ukumutegura, kugira ngo Uwiteka navuga ati: “Ndatuma nde, ni nde watugendera? ”, ashobore gusubiza ati:“ Ni jye. Ba ari jye utuma! (Yesaya 6: 8).

Twe bimeze bite? Haba hariho igice runaka cy’umurimo cyangwa umuhamagaro Imana iguhamagarira? Niba ari byo, haba hakenewe kubaho kweza no gutunganywa kw’impano yawe yihariye kugira ngo uyisukurire gukorera Umwami?

Gusenga: Mwami, Urakoze kubw’umuhamagaro ufitiye mu buzima bwanjye, n’impano yo gusohoza uwo umuhamagaro. Ndashaka kwitaba umuhamagaro wawe, nka Yesaya, nkavuga nti: “Ndi hano, ba ari jye utuma!” Ariko nk’uko Unyoherereje, ndasaba ko unyezaho umwanda uwo ari wo wose wabangamira umuhamagaro, cyane cyane mu bihe byashize by’isi cyangwa gukoresha nabi impano yanjye. Ndashaka kukubera urwabya rutunganye kandi rwera. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Jilly Lyon Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *