Urashyushye Cyangwa Urakonje?

“Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.” Mat 24:12

Abuzukuru banjye bakiri bato, bakundaga gukina “Bishyushye cyangwa bikonje”. Nahishaga ikintu bakagishakisha, hanyuma mu gihe barimo kugishaka, nkavuga nti “kirashyushye” cyangwa “kirakonje”. Rimwe na rimwe, nabisimburanyaga n’amagambo nka “bishyushe buke – oya – birimo guhora.”

Pawulo atubwira kwisuzuma kugira ngo turebe niba turi mu kwizera (2 Abakorinto 13: 5). Hariho byinshi biri kuba kw’isi uyu munsi, ubuzima nk’uko twigeze kubumenya, burasa nk’ibintu bya kure kandi bishobora kuba byoroshye cyane kwemerera ishyaka ryacu ry’Imana kuba akazuyazi, cyangwa gukonja. Satani atega imitego, ibituzirika hamwe n’ibisitaza kugira ngo mu buryo bw’amayeri adukure ku Mana.

Ingamba zinyuranye zo kuguma mu rugo zari zikeneye gukoreshwa muri societe zatumye imikoranire n’abandi bigorana. Nubwo dukomeza gushyikirana dukoresheje imbuga nkoranyambaga, zadufashije, icyorezo cyateje icyuho mu buzima bwa buri wese. Abantu bamwe bagize ingaruka zikomeye kurenza abandi, ariko buri wese muri twe, hamwe n’urugamba rwacu ku giti cyacu, ni ingenzi ku Mana. Biroroshye guhangayikishwa n’ibiri kuba, mu gihe ari byinshi cyane, kandi nta mwanya wo kurangizanya na kimwe mbere yuko gikurikirwa n’ikindi. Ibi byavuzwe neza muri Matayo 24:12, ‘Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja‘. None, ni gute dushobora gusubirana ishyaka ryacu ku Mana, niba rimaze gukonja?

Kuri njye, gusubira mu ntangiriro y’urugendo rwanjye rwo kwizera byaramfashije. Igihe nasabaga Yesu kuza mu buzima bwanjye, ibintu byose byarahindutse. Amabara yo mu busitani yarushijeho kuba meza, kandi umunezero w’ubuzima uraka. Numvaga mfite ubuzima koko. Kwiringira no gutegereza ibyiza byahindutse inzira y’ubuzima. Nizera ko Yesu adushakaho ibi buri munsi, uko byagenda kose. Yohana 10:10 hatubwira ko Satani yaje kwiba, kwica no kurimbura, ariko Yesu yaje kuduha ubuzima ku bwinshi. Ibi ntibigengwa n’ibihe. Ni ukuri Yesu ashaka ko tubona.

Birashoboka ko wasanga washenjaguwe rwose muri iki gihe kandi ibyo nanditse hejuru bisa nk’aho bikurenze. Kuba urimo usoma ibi ubungubu byerekana ko Imana iri kumwe nawe kandi ishaka kugufasha. Ahari ushobora gushaka gusenga mu buryo bukurikira.

Gusenga: Data, mu Izina rya Yesu, urakoze kuba wantumiye kuza nshize amanga ku ntebe yawe y’ubuntu kugira ngo umfashe mu gihe mbikeneye. Ndemera ko, kubera ibihe, umutima wanjye wakonje kuri wowe kandi ndicuza kuba nararetse ibi bikabaho. Ndemera kandi ko ngukeneye. Ndakwinginze umbabarire. Yesu, ndashaka kugutumira ngo uze ukore ikintu gishya mu buzima bwanjye. Kuramo umutima wanjye w’ibuye umpe umutima mushya w’inyama, ukongejwe n’urukundo ugukunda ukunda n’abandi. Urakoze kubwo ubuntu bwawe. Amena.

Byanditswe na Doreen Bashford, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *