Umuntu Yaremewe Isabato

Arababwira ati “Isabato yabayeho ku bw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’isabato, ni cyo gituma Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato na yo.” Mariko 2:27-28

Iwacu, dufata umunsi umwe buri cyumweru kugira ngo twumve inyigisho, dusome Bibiliya zacu kandi tumarane n’Imana umwanya. Vuba aha, mu gihe cyo kwigisha, twumvise ikintu cyahinduye imitekerereze yacu ku Isabato. Ikibazo cyarabajijwe, “Isabato ni iy’iki?” Yesu yavuze ko Isabato yaturemewe. Noneho, niba Imana yaradukoreye Isabato, uwo munsi ni uw’iki?

Ndemera ko mu buzima bwanjye bwose bwa gikristo, nakunze kureba ubuzima mu ndorerwamo z’’ibyo nanyuragamo’. Natekerezaga ko Imana igomba kuba yarakoze cyane mu kurema isanzure muri iyo minsi itandatu (uko iyo ‘minsi’ yareshyaga kose) ku buryo ku munsi wa karindwi yituye mu ntebe yayo n’igikombe cyiza mu ntoke ikaruhuka. Nyuma y’inyigisho twateze amatwi, nasanze Imana itameze nk’umuntu kandi idakeneye kuruhuka nkatwe.

Noneho reka twibagirwe ibitekerezo byanjye duhindurire ibintu ku by’ukuri. Imana yaremye kandi itegura isi kuba ahantu heza. Yaturemye… Hagarara aho ngaho ubaze, “Ariko kuki yaturemye?”

Nabonye igisubizo mu gice cya kabiri cya Zefaniya 3:17, ‘Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba. ‘Byatewe nuko yadushakaga! Ntiyari idukeneye, ariko yaradushakaga.

Tekereza, niba ubishaka, ababyeyi babiri batandukanye bitegura isabukuru y’umwana wabo. Umwe ibintu bye biri ku murongo yiteguye cyane, afata umwanya n’ubwitonzi kugirango ibintu byose bibe ku murongo – ahantu, ubutumire, cake, kwidagadura, ingofero n’ibiryo. Ku munsi w’ibirori, uwo mubyeyi ashoboye kwishimira byimazeyo umunsi hamwe n’umwana wabo.

Noneho undi mubyeyi mu byukuri ntacyo yakoze kugeza icyumweru kibibanziriza, bityo rero agomba kumara umwanya munini aterefona, yohereza ubutumwa bugufi no kohereza imeri kugira ngo byose bibe mu mwanya ku munota wa nyuma. Umunsi w’ibirori ugeze, uyu mubyeyi aba ananiwe, kandi umwana aba afite umwaga. Biteganijwe ko ari umunsi wabo wihariye, ariko Mama cyangwa Papa bagiye babyirengagiza icyumweru cyose none bararushye cyane ku buryo batishimira ibirori.

Igice kimwe cyanjye nahoraga ntekereza ko Imana ihuze, hanyuma ikananirwa. Natahuye ko nari narahaye Imana ‘ubumuntu’. Ntabwo ari umuntu. Twaremwe mu ishusho yayo, ntabwo ari Yo iri mu yacu. Imana yamaze igihe yitonze irema ibidukikije byiza biri ku murongo. Ibaze iyo iba yaraturemye mbere? Ibyo byari kudutera ubwoba cyane. Oya, igihe ibidukikije byari bimaze kuremwa neza biri ku murongo kandi yabyishimiye, ni bwo yaturemye.

Hanyuma irema uwo munsi wa karindwi kugira ngo dushobore kuwumarana na Yo. Yaradushakaga. Iradukunda. Itwishimira iririmba. Ntabwo ari ibyo dukora kuri uriya munsi. Ni ukuntu tuwukoresha. Irashaka kumarana uwo munsi na buri wese muri twe. Ibyo binejeje bite?

Gusenga: Data, ndagushimira ko wandemye kuko wanshakaga, kandi ko ushaka ko tumarana nawe umwanya. Mfasha gushyira umwanya ku ruhande mu buzima bwanjye kugira ngo ndeke guhugira mu gukora ibintu maze mbane nawe, kandi ngutege amatwi Unyishimira uririmba. Mu Izina ry’Umwana wawe w’igiciro. Amena.

Byanditswe na Vivienne Hill, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *