Iyo Ubwoba budusubiza inyuma

“Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde?” Zaburi 27:1A

Jye n’umugore wanjye dufite injangwe enye, ingore eshatu n’ingabo imwe. Ingore ebyiri ziravukana  kandi twazifashe zimaze ibyumweru cumi na kimwe. Kugeza kuri icyo gihe ntabwo zari zarigeze ziba mu rugo kandi byaragaragaraga ko ari injangwe zitabana n’abantu. Injangwe zitabana n’abantu zigira urwikekwe cyane n’ubwoba bwo guhura n’abantu. Iyo uzegereye akenshi zisubira inyuma, zigahirita ndetse zigasakuza, wazifatira mu nguni, zitwara nk’inyamaswa z’inyamisozi (kandi n’ubundi ziba ari inyamisozi). Muri rusange, iyo utubwana tw’injangwe tutarezwe (gukorwaho, no guterurwa) mu byumweru birindwi bya mbere, birashoboka ko tutazigera dukira imyitwarire yatwo y’ubunyamisozi.

Imwe mu zivukana, JoJo, yaje guhinduka mu buryo butunguranye (akenshi ibi ni ko bigenda iyo injangwe y’inyamusozi yiyemeje gutsinda ubwoba no kwizera ikiremwa muntu). Ariko mwenenyina, Tilly, ntabwo yigeze ibasha kutwizera byimazeyo. Tilly irashimishije cyane kandi ubu inejejwe cyane no kuba umwanya munini mu nzu, cyane cyane ko imaze gukura, no mu gihe ikirere kitari cyiza. Ahantu honyine dushobora kuyikoraho nta kibazo ni mu kazu kayo gusa. Buri yose ifite akazu kayo iraramo. Igitangaje, kubera ko ari ahantu hafunganye, yumva ifite umutekano aho kandi ikatwemerera kuyikoraho, kuyikirigita mbega muri rusange kuyitetesha. Wumva ihumeka nk’ituje, hanyuma ikagarama ikatureka tukayikora ku nda. Ahatari muri ako kazu iba ifite ubwoba, kandi ntiyatwemerera kugera aho tuyikoraho, gusa yemera ko tuyikozaho intoki gake gusa, iyo ikifuzo cyayo cyo kurya ibiryoshye cyaruse ubwoba, ku rugero runini.

Kuki nkubwira ibi byose? Kuberako abantu bamwe bashobora kumera nka Tilly mu bijyanye n’imibanire yabo n’Imana. Ibintu bishobora kuba byarababayeho kera kandi babishaka, cyangwa batabishaka bakaba bafite ubwoba bwo gutinya Imana bibwira ko izabifata nkuko babafashe kera. Cyangwa birashoboka ko bafatira Imana kure kuko bayishinja ububabare n’igihombo bagize mu buzima bwabo.

Kimwe na Tilly, abantu nkabo bakunze kumva bafite umutekano mu gihe bafite uburinzi bwabo bubazengurutse (akazu kabo). Aho bemerera Imana mu buryo bwabo, ariko ikindi gihe gisigaye igomba kuba kure.

Nizera ko Imana yiyumva kimwe natwe nk’uko umugore wanjye nanjye twiyumva kuri Tilly. Turayikunda bitagize icyo bishingiyeho. Turabibona ko atari amakosa yayo kwitwara nk’uko yitwara. Turayitunga, turayikunda kandi twifuza cyane ko itwemerera kuyereka urukundo tuzi ko yifuza muri yo imbere, ariko ubwoba bwayo buyibuza kwakira. Ntabwo dufata kutwanga kwayo nabi, ariko twifuzaga ko yakumva uburyo tuyikunda by’ukuri kandi ko ntacyo tutayikorera.

Uri nka Tilly? Urimo gusunikira Imana kure cyangwa ntureka ngo ikwegere cyane? Imana ishaka gukuraho ubwoba bwawe no guhindura icyo gisubizo kuri yo cyashinze imizi. Ahari uyu munsi igihe kirageze cyo kuzanira Uwiteka ibyo ari byo byose bikubuza kumureka ngo yinjire mu bice byose bikugize. Niba uzi icyabiteye kizane ku Mana kandi ubyature kandi umusabe kugukiza bivuye imbere bijya inyuma. Niba utazi neza icyo ari cyo, cyangwa mu by’ukuri utabizi, noneho intambwe ya mbere yo gukira kwawe ni ukumusaba kukwereka. Imana ntishaka ko uba umuntu umeze nka Tilly kuko, icyo itazi, irimo iratakaza urukundo rwinshi dushaka kuyereka, kandi nawe ni uko uri gutakaza urukundo rw’Imana yifuza kukwereka.

Niba ubona ari ko bikumereye, fata umwanya usenga isengesho rikurikira.

Gusenga: Mwami mwiza. Ndabibona ko mfite ubwoba mu gihe cyo kukureka ngo unyegere cyane. Njya  kure yawe kubera gukomereka, kubabara no kwivanga bya kera. Mpisemo nonaha kugutumira mu gikomere cyanjye. Ndagusaba ngo umfashe kubikuzanira kandi ndagusaba kunkiza uhereye muri jye imbere, kugira ngo nshobore kubona byimazeyo urukundo rwawe rudasanzwe. Amena.

Byanditswe na Philip Asselin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *